Related Posts

Rwanda : MTN yakuye abaturage ba Musenyi mu bwigunge

4 June, at 09 : 25 AM Print

 

Umunara watashywe

Umunara watashywe

Abaturage bo mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera mu kagari ka Gicaca mu mudugudu wa Kidudu barishimira ko begerejwe ibikorwa remezo by’itumanaho, bityo bakaba bagiye kuva mu bwigunge kuko ubusanzwe byabagoraga gushyikirana n’abandi bakoresheje telefone zigendanwa.

Ibi babitangaje ku wa 31/5/2012 mu birori byo gutaha umunara w’itumanaho wubatswe n’isosiyeti MTN Rwandacel Limited.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Rukundo Julius yavuze ko kwegereza abaturage nk’aba bafite ibikorwa by’ubuhinzi, uburyo bw’itumanaho bibazanira inyungu

Ati “ nimukoreshe uyu munara muhawe mukora ibikorwa biteza imbere umurenge wanyu kuko bizatuma mukoresha neza igihe kuko aribyo by’ingenzi”.

Sosiyeti y’itumanaho MTN ikaba yaratekereje kuhashyira umunara mu rwego rwo gufasha abo baturage gutumanaho no kwihutisha iterambere ryabo, kandi bakabasha kongera umuriro muri telefoni zabo, dore ko kuri uwo munara banashyiriweho chaging box cyangwa se agasanduka gafasha abaturage kongera umuriro muri telefoni zabo ku buntu kuko nta muriro w’amashanyarazi urangwa muri ako gace nk’uko byatangajwe na Rwakabogo Robert wari uhagarariye sosiyeti MTN muri ibyo birori.

Aho abaturage bazajya bashyirirwamo umuriro ku buntu

Aho abaturage bazajya bashyirirwamo umuriro ku buntu

Ku kibazo kiri mu imirenge yegereye igihugu cy’u Burundi aho hagaragara uduce tumwe na tumwe tugorana gufatisha itumanaho rya MTN kubera ko iminara ikiri mike, cyangwa ikaganzwa n’iyo mu Burundi.

Rwakabogo Robert yagize ati “hazajya habaho kuganira n’andi masosiyeti mu gukemura icyo kibazo ariko na none buri mwaka habaho kongerera ubushobozi iyo minara”.

Mukampunga Margueritte ni umwe mu baturage b’umurenge wa Musenyi aho uwo munara wubatse, avuga ko uwo munara uzatuma abasha gukora akazi ke neza k’ubujyanama dore ko bitamworoheraga igihe yabaga ajyanye umubyeyi kwa muganga kandi ashaka kumenyesha amakuru mu rugo.

Uwo munara wubatswe aho ufite agaciro k’amadolari y’Amerika agera ku bihumbi 200. MTN ikaba yanahaye impano ya telefone umuturage w’intangarugero wo mu kagari ka Kidudu witwa Nyirahabimana Leocadie.

 

 

 

 

Mobile , , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers