Related Posts

Rwanda | Nyagatare: MTN irimo kwigisha abanyeshuri ba Kaminuza y Umutara Polytechnic gukoresha internet yo muri telephone

8 June, at 11 : 53 AM Print

MTN irimo kwigishaSosiyete y’itumanaho rigendanwa ya mbere mu Rwanda MTN, kuri uyu wa 6 Kamene 2012 yatangiye igikorwa cy’iminsi itatu cyo kwamaza ibikorwa byayo mu mujyi wa Nyagatare igendeye ku nsanganyamatsiko yayo nshya igira iti “We are better together” bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo “Ni akarusho dushyize hamwe.”

Turatimana Chrysante, Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri MTN Rwanda avuga ko muri iyi minsi itatu bazasobanurira abaturage ba Nyagatare imikorere y’iyi sosiyete ariko banabahera bugufi zimwe muri serivisi za MTN. Urugero atanga ni nko kuba mu gihe bazajya baba basusurutsa abaturage muri Gare ya Nyagatare bazajya baba barimo no gutanga serivisi zirimo Mobile Money ndetse no gucuruza telephone ku biciro biri hasi kuko batanze promotion hari itsinda rizajya riba ririmo kwigisha abanyeshyuri bo muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Turatimana avuga ko mu byo bazibandaho harimo kwigisha abanyeshuri n’abarimu b’iyi kaminuza gukoresha internet bifashishije modem kandi bakanazibagurisha. Uretse ibyo kandi ngo muri iyi minsi itatu bazerekera abanyeshuri uko bakoresha internet ku matelefone kandi babigishe gukorera ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter bifashishije telephone. Yagize ati “Ubu igihugu cyacu gikangurira abantu kwitabira imbuga nkoranyambaga, muri iyi minsi uko ari itatu rero tuzafasha abanyeshuri tubereka uko bakoresha internet kuri telephone kandi tunabigishe gukoresha izo mbuga.”

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye bavugaga ko baguze telephone bababwira ko zirimo internet ariko zikoresha bikaba byari byarabananiye. Ubwo umukozi wa MTN yari amaze kumufasha Mbarushimana Emmanuel yagize ati “ Nk’ubu iyi telephone nari nyimaranye amezi atatu irimo internet ariko ntayikoresha.” Mbarushimana yongeraho kubigiye kumufasha kujya akorera ubushakashatsi kuri telephone kandi bikanamuhuza n’abandi atiriwe ajya muri cyber.

Iki gikorwa cya MTN Rwanda mu Karere ka Nyagatare cyatangiranye n’akarasisi k’abamotari bazenguruka umugi inyuma y’imodoka za MTN ngo kiba kizasozwa n’igitaramo cy’abahanzi kuri uyu wa gatanu.

 

 

 

Internet , , , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers