Related Posts

Rwanda | Rubavu: Itumanaho rya Internet rikomeje kuba ikibazo

1 June, at 12 : 06 PM Print

Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba bahangayikishijwe n’ibura ry’umurongo wa Internet muri uyu mujyi.

Abanyeshuri biga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), Ishami rya Gisenyi bakaba batangaza ko ibura rya Internet riterwa n’impamvu ebyiri, iya imbere akaba ari cyber café nkeya indi akaba ari umuvuduko wayo utihuta. Ibi akaba ari imbogamizi nyamukuru zibabangamira mu myigire yabo cyane cyane mu gukora ubushakashatsi.

Leocadie Mbabazi, umunyeshuri muri ULK Gisenyi ugeze mu mwaka wa nyuma mu ishami ry’Amategeko yasobanuye ko bigoranye cyane iyo uri kwandika igitabo ugashaka umurongo wa Interineti mu mujyi hose ugasanga cyber café zuzuye cyane cyane ko nta mudasobwa agira.

Mbabazi aragira ati “Cyber café ziri mu mujyi nazibara, abatagira mudasobwa ntizibasha kutugoboka muri ibi bihe byo kwandika igitabo. Rwose turahangayitse kuko nta mudasobwa twese tugira!”

Ku rundi ruhande usanga hari abavuga ko uyu mujyi urangwamo Internet itihuta bikaba bituma abantu badashishikarira kugana cyber café batinya gutindamo.

Abatekinisiye b’itumanaho rya MTN mu karere ka Rubavu bakaba batangaza ko umuvuduko wa internet utangwa bitewe n’amafaranga umukiriya yishyuye. Iyo atanze make, igenda buhoro. Abacuruzi ba internet rero akenshi bishimira kwishyura make, ntibibuke ko bashobora guhomba bitewe no gushora make bagahabwa bibi.

Abakerarugendo bagenderera uyu mujyi uzwiho ibyiza nyaburanga basanga Gisenyi ari umujyi mwiza, urimo aho gutemberera henshi kandi heza ndetse n’amahoteli yakira neza. Nyamara ariko ngo iyo ukeneye kugira icyo ukora kuri Internet wicara amasaha menshi utegeje ko internet itungana cyangwa ugaheba burundu nk’uko Sofia Rud, umukerarugendo wo mu gihugu cya Suwede (Suede) yabitangaje.

Rud yakomeje avuga ko akunda kuba yicaye ku mucanga kuri Kivu Serena Hotel ariko ko Internet y’aho ari indyankurye! Rud yagize ati “iriya hoteli iri mu za mbere wabonaho wireless ariko kugirango uyikoreshe ugomba kuba wasenze n’aho ubundi urara wicaye!”

Abaturage bahatuye bakaba bifuza ko hashyirwa uburyo bushya bwo gukoresha Internet y’ubushobozi bwa 3G kandi abashoramari bakahashinga cyber café nyinshi mu rwego rwo korohereza abakenera kuyikoresha nk’uko bitangazwa na Emerence Nzabonimpa umwe mu bantu twasanze kuri Banki ya Kigali ishami rya Gisenyi.

Mu minsi ishize nibwo imirongo ya MTN yari yarahuye n’ikibazo cya Internet. Umujyi wa Rubavu bikaba bitarasubiye mu buryo..

 

 

 

 

Internet , , , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers