Related Posts

Rwanda : Serivise ya Orange Money yujuje miliyoni 4 z’abakiliya

21 June, at 09 : 45 AM Print

Orange Money reaches

Orange Money yagejeje kuri miliyoni z’abakiliya bari ku mugabane w’Africa no mu burasirazuba bwo hagati (Middle East), ihita ibijyanisha no kwizihiza iyo ntambwe itangiza ibikorwa byayo by’ubucuruzi muri Jordan no mu birwa bya Maurice. Ibi bihugu byombi bije byiyongera ku bindi 8 Orange Money yari isanzwe ikoreramo muri ako karere.

Mu mezi umunani gusa, Orange Money yakubye inshuro enye umubare w’abakiliya, ku buryo ihagaze kuri 14% by’abakiliya ba Orange TM bose mu bihugu icumi. Muri Madagascar, abarenze 1/3 cy’abakiliya bose bamaze gufungura konti muri Orange Money account, mu gihe muri Côte d’Ivoire abakoresha iyo serivisi bageza kuri miliyari 1 y’ama CFA buri munsi.

Aganira n’abanyamakuru kuri iyi ntambwe Orange Money imaze gutera, umuyobozi wayo, Marc Rennard, yagize ati: “Orange Money ifite uruhare runini mu kuzamura ibikorwa byacu no kugera ku masoko menshi, tukabasha gutanga umusanzu wacu mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu dukoreramo, ari nako tugeza serivisi ntamakemwa ku bakiliya bacu.”

Orange Money, ubusanzwe ni imwe muri serivisi zitangwa na societe y’itumanaho yitwa Orange TM, yageze muri Africa bwa mbere ihereye muri Cote d’Ivoire mu Kuboza 2008. Nyuma hakurikiyeho Botswana, Kameruni, Kenya, Madagascar, Mali, Niger na Senegal. Ubu noneho serivisi ya Orange Money yageze no muri Jordan n’iIbirwa bya Maurice, muri gahunda ya Sosiyete ya Orange yo kugeza ibikorwa byayo by’itumanaho mu bihugu 22 muri Africa no mu Burasirazuba bwo Hagati (Middle East) aho sosiyete ikorera.


News , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers