Related Posts

Rwanda : Barateganya gufungura BDCs 2 mu murenge wa Bigogwe na Jomba kugira ngo batinyure abaturage gukoresha ikoranabuhanga

3 July, at 10 : 42 AM Print

Barateganya gufungura BDCs 2 mu murenge wa Bigogwe na Jomba kugira ngo batinyure abaturage gukoresha ikoranabuhanga

 

 

Nihashyirwaho izindi BDCs zizarushaho gufasha abaturage muri Serivise zitandukanye z’ikoranabuhanga

Mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga n’iterambere mu baturage, mu karere ka Nyabihu harateganywa gufungurwa Business Development Centers “BDCs” mu mirenge ya Bigogwe na Jomba zikazaza zisanga iyari isanzwe mu murenge wa Mukamira muri ako karere.

Kugira ngo abaturage bagezweho ikoranabuhanga kandi baritinyuke, banamenye akamaro kabyo hafashwe icyemezoo cyo gushyiraho izo BDCs zikazakora imirimo itandukanye izafasha abaturage, cyane mu kugira ubumenyi bw’ibanze ku mashini, kubika inyandiko, kumenya gahunda zimwe na zimwe zo kuri mudasobwa n’ibindi nk’uko Ndikubwimana Pascal ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.

Ikindi kandi ngo muri izo BDCs hazaba harimo amamashini nka fotokopiyeze izajya ifasha abaturage gufotoza impapuro zitandukanye bakenera batagombye kujya kure,bagahita babona izo serivise hafi. Ikindi kandi igihe hazaba hagejejwemo “ internet” abaturage bazigishwa uburyo bwo kuyikoresha muri byinshi bitandukanye bakenera,nko kumenya amakuru ku buhinzi,kumenya ibiciro ku masoko,n’ibindi.

Igihe kandi gahunda ya RDB yiswe  ”ICT awareness campain”izaba itangiye,izi BDCs zizifashishwa cyane mu gukangurira abaturage gukoresha uburyo bwa Mobile money,kohereza cyangwa kwakira amafaranga binyujijwe kuri telefoni yawe ndetse n’izindi serivise zitandukanye umuntu akorera kuri telefoni ye atiriwe ata igihe ajya kuzishaka.Zizifashishwa kandi mu gusobanurira abaturage ibya Mobile Banking n’ibindi bijyanye nayo. Izi BDCs muri rusange zikaba ziri hafi kurangizwa gushyirwamo ibikoresho aho zizahita zitangira gufasha abaturage ku birebana na Service zibagenewe nyuma y’aho ibikoresho byose bizagereramo nk’uko Ndikubwimana yabigarutseho.

 

 

 

News , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers