Related Posts

Rwanda : Kabarondo: Kutagira ibikorwa by’ikoranabuhanga hafi ya bo bidindiza akazi ka bamwe

27 July, at 10 : 33 AM Print

Kutagira ibikorwa by’ikoranabuhanga

Abatuye mu mujyi wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamirwa no kutagira ibikorwa by’ikoranabuhanga hafi yabo, bakavuga ko bituma bica akazi kabo bagiye gushaka aho babona serivisi zimwe na zimwe z’ikoranabuhanga.

Umujyi wa Kabarondo ufatwa nk’umujyi wa Kabiri mu karere ka Kayonza, ariko abatuye uwo mujyi bavuga ko nta gikorwa cy’ikoranabuhanga rya interineti kiwurimo. Abajijujikwe ikoranabuhanga rya interineti muri uwo mujyi bavuga ko iyo bakeneye iyo serivisi biba ngombwa ko bajya kuyishaka mu murenge wa Mukarange ahari inzu ya TELECENTRE.

Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko bibatwara umwanya munini bajya gushaka izo serivisi z’ikoranabuhanga bakavuga ko umujyi nka Kabarondo udakwiye kubaho udafite ibikorwa nkenerwa by’ikoranabuhanga kuko ari umujyi uri gutera imbere nk’uko Niyigena Claude yabivuze.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2012 yari yabwiye abaturage ba Kabarondo ko hari gahunda yo kububakira TELECENTRE muri uwo murenge kugira ngo bajye babona serivisi za interineti bitagoranye.

Bamwe bavuga ko iyo Telecentre ikwiye kwihutishwa kugirango abatuye umujyi wa Kabarondo barusheho kujyana n’iterambere.

  

 

 

 

 

 

Internet , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers