Related Posts

Rwanda | Nyamagabe: Bakangurirwa kubyaza umusaruro ibigo by’ikoranabuhanga.

1 August, at 06 : 59 AM Print

Abaturage bo mu karere ka Nyamagaba barakangurirwa kwitabira no kubyaza umusaruro ibigo by’itumanaho biri muri aka karere bizwi ku izina rya ‘Commnunity Telecentre.’

Bakangurirwa kubyaza umusaruroKugeza ubu mu karere ka Nyamagabe habarizwa ibi bigo bigera kuri 5 birimo ibigo 3 byashyizweho ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB)Nndetse n’ibindi 2 byashyizweho ku nkunga y’abaturage.

N’ubwo umubare w’abitabira ibi bigo ugenda wiyongera, abakora muri ibi bigo by’ikoranabuhanga  basanga umubare wabitabira ikoranabuhanga ukiri muto bakaba bashishikariza abaturage bose muri rusange kugana ibigo by’ikoranabuhanga.

Kugeza iterambere ku baturage batuye mu byaro niyo ntego yari igamijwe mu gushyiraho ibi bigo. Niyonsaba Patience, ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu kigo cy’ikoranabunga kiri mu mujyi wa Nyamagabe, yemeza ko ikoranabuhanga rikwiye kugera no mu byaro kuko ariryo musingi w’iterambere.

Niyonsaba asanga hakwiye gushirwa imbaraga nyinshi mu gushishikariza abaturage kwitabira ikoranabuhanga, ati “duteganya kwegera abaturage nko mu gihe habaya amanama mu mirenge tukabumvisha akamaro kabyo tunabereka ko bibari hafi.”

Mu mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe, itanu niyo irimo ibi bigo by’itumanaho.Muri ibi bigo, bitatu Byatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere naho ibindi biciriritse byubakwa n’abaturage ubwabo.

 

 

 

 

 

 

News , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers