Related Posts

Rwanda | Nyamagabe: Barifuza ko Community Telecentre zajya zikora buri munsi.

1 August, at 06 : 14 AM Print

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Nyamagabe basanzwe bitabira ikigo cy’ikoranabuhanga kizwi ku izina rya Nyamagabe Community Telecentre,barifuza ko iki kigo cyajya gikora buri munsi kugira ngo babashe gukoresha ikoranabuhanga iminsi yose.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Nyamagabe.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Nyamagabe.

Bamwe mu bitabira iki kigo twaganiriye bashima kuba baregerejwe ikoranabuhanga binyujiwe muri iki kigo, kugeza ubu ngo hari benshi baza kwiga gukoresha mudasobwa abandi bakabasha gukoresha interineti ku buryo bworoshye.

Nyamara ariko ngo kuba iki kigo kidakora mu mpera z’icyumweru bibabera inzitizi kuko hari bamwe batabasha kubona serivisi zitangirwa muri iki kigo kuko kidakora mu mpera z’icyumweru kandi aribwo nabo baba babonye umwanya kuko mu yindi minsi baba bafite gahunda z’akazi.

Mukarushema Pauline, avuga ko ubusanzwe iyo ashatse gukoresha interineti aza kuri iki kigo ariko mu mpera z’icyumweru ntibimushobokera kuko imiryango iba ifunze ati “ Iyo nshatse interineti cyangwa kwandika kuri mashine biranyorohera kuko aba ari hafi mpita nza.Ariko muri weekend ho ntibishoboka kuko haba hafunze.”

Cyakora ngo iki kibazo kiri gushakirwa umuti kuko hari gahunda ko iki kigo kizajya gikora iminsi yose. Niyonsaba Patience, ushinzwe ikoranabuhanga muri iki kigo we yemeza ko ubu cyatangiye gukora ku wa gatandatu hakaba hari gushakishwa n’uburyo kizajya gifungura amasaha make ku cyumweru.

Ibi bigo by’ikoranabuhanga bizwi ku izina Community telecentre byashizweho n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu rwego rwo kwegereza iterambere n’ikoranabuhanga abatuye mu byaro.

 

 

 

 

 

News , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers