Related Posts

Rwanda : Airtel, na GSMA mu bufatanye bwo kongerera ubushobozi abahinzi batoya ku mugabane w’Africa

7 September, at 06 : 24 AM Print

 Airtel, na GSMA mu bufatanye

Isosiyete y’itumanaho rya telefone zigendanwa Airtel Africa kuri uyu wa gatatu tariki 5/09/2012) yatangaje ko igiye gutangiza ubufatanye na GSMA (ishyirahamwe ry’amasosiyete y’itumanaho), mu mushinga wo kugeza amakuru y’ingirakamaro ku bahinzi bo ku rwego ruto muri Africa binyuze muri telefone zigendanwa.

 

Ku ikubitiro, uyu mushinga watangijwe muri Kenya aho abahinzi bo ku rwego ruto basga ibihumbi 250 bazajya bagezwaho amakuru yose bakenera arebana n’iterambere mu buhinzi.

 

Uyo mushinga muri Kenya bawise ‘Sauti ya Mkulima’ (ijwi ry’umuhinzi), ukaba ugamije gufasha abahinzi kubona amakuru nyayo kandi yizewe arebana n’ubuhinzi, inama ndetse n’ubushakashatsi bizabafasha kujya bamenya ibyemezo bagomba gufata bijyanye n’imyaka bahinga, kongera umusaruro no kuwubyaza inyungu. Uwo mushinga kandi uzanafasha abahinzi kujya bahura bakungurana ibitekerezo bagahana amakuru atandukanye, bityo bikaba n’intandaro yo kumenya ahari imirimo runaka.

Uyu mushinga wa GSMA uterwa inkunga na USAID ifatanyije na Bill & Melinda Gates Foundation. Kugeza ubu umaze gutanga inkunga y’ibihumbi 400 by’amadolari y’amanyamerika azakoreshwa mu mushinga ‘Sauti ya Mkulima’ (Ijwi ry’umuhinzi) muri Kenya.

Mu ntangiriro, umushinga ‘Sauti ya Mkulima’ uzibanda ku bahinzi bo ku rwego ruto bahinga ibigori, ibitoki, umuceri, ibishyimbo n’imboga. Airtel kandi ifite gahunda yo gusakaza uyu mushinga mu bihugu byose ikoreramo ku mugabane w’Africa.

 

 

 

 

 

News , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers