Related Posts

Rwanda : Airtel Nigeria Yegukanye Ibihembo bigenerwa Isosiyete y’Itumanaho y’Umwaka, Indashyikirwa mu Kuzana Udushya Ikanatanga Serivisi Zitagora Abakiliya

11 September, at 08 : 05 AM Print

Sosiyete y’itumanaho rya telefone zigendanwa Airtel, ku mugoroba wo kuwa gatandatu (8/09/2012) yegukanye ibihembo by’ubwoko butatu, ubwo muri Nigeria habaga igikorwa cyo guhemba sosiyete z’itumanaho ku nshuro ya munani.

Ibyo bihembo by’ubwoko butatu Airtel yatsindiye, icya mbere ni icyo kuba isosiyete y’itumanaho yitwaye neza mu mwaka mu kuzana udushya, kugira ibikoresho byiza no kuba itanga serivisi zitagora abakiliya mu buryo bw’ibikoresho.

Icyagendeweho ngo Airtel ize ku isonga y’andi ma sosiyete y’itumanaho rya telefone zigendanwa ni ukuba yaratangiye gukora imaze kumenya neza ibikenewe ku isoko ry’itumanaho uhereye kuri telefone zigendanwa, serivisi za internet yihuta cyane n’ibikoresho byiza kandi bifite umwihariko.

Igikorwa cyo guhemba Airtel cyabereye ahitwa Incubator Centre, Victoria Island, mu mujyi wa Lagos. Umuyobozi w’inama yari ishinzwe guhitamo sosiyete y’itumanaho yitwaye neza muri Nigeria Chief Alex Akinyele yavuze ko ibyo bihembo ari ikimenyetso cy’ubudakemwa muri serivisi kandi gutanga ibyo bihembo ari igikorwa  gitegurwa mu bushishozi buhagije kandi bwizewe muri iyo buzinesi y’itumanaho.

 

 

 

 

 

News , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers