Related Posts

Rwanda : Amasosiyete y’itumanaho mu Rwanda agawa imikorere yayo

25 September, at 11 : 47 AM Print

Abatuye mu duce dutandukanye two mu Rwanda bavuga ko itumanaho ry’amasosiyete y’itumanaho MTN Rwanda na Tigo Rwanda mu duce batuye mo ritameze neza kuburyo hari n’ahatagera rezo z’ayo masosiyete.

Yaba abahamagara bakoresheje telefone zigendanwa ndetse n’abakoresha interineti binubira itumanaho ry’ayo masosiyete kuko rituma imirimo yabo ya buri munsi itagenda neza.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyafatiye ibihano sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ndetse inasaba sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda kunoza imikorere kuko izi sosiyete zombi zagaragawe ho gutanga serivisi mbi ku bafatabuguzi bazo mu igenzura ryakozwe.

Guhera tariki ya 14/09/2012 MTN Rwanda yahanishijwe kujya itanga miliyoni eshatu buri munsi mu gihe kingana n’ukwezi kugira ngo inoze imikorere yayo kuko na mbere yaho yari yihanangirijwe ariko ntiyikosora. Tigo Rwanda yo yasabwe kunononsora serivisi zayo bitarenze igihe kigera ku kwezi bitaba ibyo nayo igafatirwa ibihano.

Itumanaho ryifashe rite mu ntara

Bamwe mu batuye mu karere ka Kirehe, mu ntaya y’Uburasirazuba bavuga ko rezo ya MTN igera hamwe na hamwe n’aho igeze ikahagera ari nkeya cyane. Rezo ya Tigo yo ikoreshwa na bake muri ako karere kuko itaragera henshi.

Umunyamakuru ukorera muri ako karere avuga ko mu murenge wa Mpanga muri ako karere nta rezo n’imwe ihagera, yaba MTN ndetse na Tigo. Abakoresha Modem za Interineti z’ayo masosiyete, ntibabona interineti kuko iba igenda buhora cyangwa bakayibura burundu.

Ikindi ngo ni uko abegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Tanzaniya bakunda gufata rezo z’amasosiyete y’itumanaho yo muri Tanzaniya nka Vodacom aho gufata rezo z’amasosiyete yo mu Rwanda. Ngo ibyo byose bibangamira imiromo yabo ya buri munsi.

Mu ntara y’Uburengerazuba ho, mu karere ka Nyamasheke bakunze gukoresha itumanaho rya MTN kurusha irya Tigo kuko ariryo rigerageza kugeza rezo yaryo henshi. Abatuye ako karere ariko banenga itumanaho rya MTN kuko abarifite usanga ridakora neza.

Rezo ya MTN muri ako karere usanga icikagurika,umuntu yahamagara undi akamubura kandi telefone ye itari ijimije. Hari n’aho umuntu ajya guhamagara akabanza kujya ahantu hatumburutse.

Mu gace kegereye ishyamba rya Nyungwe ho ngo hari aho rezo ya MTN ndetse na Tigo itaragera na rimwe. Naho abaturiye ikiyaga cya Kivu ho bakunze kwifatira rezo z’amasosiyete y’itumanaho yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, nka Vodacom n’andi.

Iyo uhamageye abantu bo muri ako gace kegereye ikiyaga cya Kivu bitaba nk’abari hanze y’u Rwanda bityo uhamagaye n’uhamagawe bose amafaranga akagenda nk’uko umunyamakuru ukorera mu karere ka Nyamasheke abitangaza.

Ibyo kandi bigaragara mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru gahana imbibi na Uganda, aho usanga akenshi mu masaha ya nijoro ndetse na mu gitondo abakoresha itumanaho rya MTN Rwanda, bakunda gufata rezo ya MTN Uganda kandi bikamara amasaha ari hejuru y’abiri.

Muri ako karere rezo ya MTN Rwanda igera ahenshi kurusha iya Tigo Rwanda. Ahagera rezo ya Tigo usanga abakoresha interineti bakunze kwifashisha Modem za Tigo kuko zidakunda kubura rezo cyane nk’iza MTN, cyangwa bagatunga Modem zombi.

Abakorera mu karere ka Burera bavuga ko MTN Rwanda ariyo ikunze kugira ikibazo cyane kuburyo abafatabuguzi bayo bashobora kubura rezo hagashira amasaha agera kuri ane kandi muri telefone zabo bigaragara ko rezo ihari.

Ahagera rezo ya Tigo naho usanga banenga iyo sosiyete kuba hari nk’igihe umuntu ashyira muri telefone ye ama-unite yo guhamagara bakamwoherereza ubutumwa bugufi bumwereka ko amafaranga yamugeze ho nyamara yareba niba yaje agasanga ntayigeze amugera ho n’uko akayabura gutyo.

Mu ntara y’amajyepfo ho, mu karere ka Ruhango, rezo ya MTN ngo ikunze gucikagurika kuburyo naho usanga abantu batandukanye bakoresha itumanaho rya Tigo. Interineti ya MTN igenda gake cyane cyangwa rimwe na rimwe ikabura.

Rezo ya Tigo niyo ikunze gukoreshwa muri iki gihe kurusha iya MTN mu karere ka Ruhango n’ubwo nayo atari shyashya nk’uko abahakorera bihamya.

Mu Rwanda abakoresha telefone bagera kuri miliyoni enye. MTN Rwanda niyo ifite abafatabugizi benshi bagera kuri miliyoni eshatu. Tigo ifite abafatabuguzi begera kuri miliyoni imwe.

Abo bose bifuza ko imikorere y’izi sosiyete yanononsorwa bakabasha gukora neza imirimo yabo ya buri munsi.

 

 

Network , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers