Related Posts

Rwanda | Ngororero: Abakoresha imirongo ya MTN na TIGO barinubira icikagurika kwa reseau

25 September, at 11 : 37 AM Print

Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro gifataiye ingamba zo gusaba amasosiyete y’itumanaho ya MTN na TIGO gukosora ibitagenda neza muri serivisi zitanga ndetse MTN ikanacibwa ibihano izajya itanga ku munsi kugeza ikemuye ibyo bibazo, abatuye mu karere ka Ngororero bari biruhukije bazi ko ibibazo byo gucikagurika kw’imirongo bihagaze ariko ngo nanubu urwishe yanka ruracyeyirimo.

Bamwe mubakoresha terefoni zigendanwa ngo ntibari bazi ko uko gucikagurika bituruka ku mikorere itari myiza yayo masosiyete dore ko bazi ko batuye ahantu h’icyaro aho bahora biteguye ko ibintu bimwe na bimwe bitagenda neza, ariko bakaba barabyumvise mu bitangazamakuru bitandukanye kuko muri ako karere hari iminara yayo masosiyete.

Abakoresha imirongo ya MTN1

 

 

 

 

 

Bamwe mubatuye mu mujyi wa Ngororero bavuga ko iyo ugenda mu muhanda Muhanga –Ngororero-Mukamira, imirongo igenda icikagurika cyane kuburyo bakigira ahantu bajya guhagararara ngo bashake reseau. Ikibazo gisa nicyabakomereye muri iyi minsi ni nkaho mu mujyi wa Ngororero imiyoboro ya MTN na TIGO igenda isimburana (Sabotage) mu materefoni y’abantu bakoresha amakarita ya MTN na TIGO muri terefoni imwe maze bikaba ngombwa ko nyiri terefoni ahitamo gufunga MTN cyangwa TIGO kugira ngo abone uko akoresha isigaye.

Abakoresha imirongo ya MTN

 

 

 

 

 

 

Uretse ibijyanye na terefoni, abakoresha internet zaya ma sosiyete nabo ntibishimiye uko connexion igenda kubakoresha amakarita ya MTN naho aya TIGO yo akaba yarananiranye neza. Abakoresha iyo mirongo kandi bishimiye ukuntu RURA yahagurukiye icyo kibazo kandi bakaba bizeye ko bizakemuka vuba.

Nubwo RURA ivuga ko yakoze igenzura rihagije kuri ibyo bibazo bikaba ari nabyo byatumye ifata ibyo byemezo, ubuyobozi bwa MTN bwo bwari bwabwiye itangazamakuru ko ibyo byabaye igihe yarimo itunganya imiyoboro yayo ariko nanubu ikaba itarakunda kandi iki kibazo kikaba kiri ahantu henshi. MTN yo ikaba isanga ikemura ibibazo by’abakiriya bayo ndetse ikimenyetso kikaba ari ubwiyongere bwabo kuko ivuga ko bavuye kuri miliyoni 3 muri Mutarama 2012 bakagera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 200 muri Kanama 2012.naho mumpera za kanama

 

 

Network , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers