Related Posts

Rwanda | Kayonza: Abafatanyabikorwa bagiye gushyiraho urubuga rwa interineti rugaragaza amakuru y’ibyo bakora

24 October, at 10 : 11 AM Print

Rwanda | Kayonza AbafatanyabikorwaIhuriro ry’Abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza rigiye gushyiraho urubuga rwa interineti rwayo ruzajya rugaragaraho amakuru y’ibyo buri mufatanyabikorwa w’ako karere akora. Iki cyemezo cyafatiwe mu mwiherero abakozi b’akarere ka Kayonza n’abafatanyabikorwa ba ko bahuriyemo tariki 18/10/2012.

Akarere ka Kayonza gafite abafatanyabikorwa batagaragaza ibyo bakora muri za raporo batanga, abandi bakaba badatanga igenamigambi ry’ibyo bakora, bigatuma bamwe mu bafatanyabikorwa bahimba amaraporo adahuye n’ibyo bakoze nk’uko byavugiwe muri uwo mwiherero.

Ibi ngo ni bimwe mu bituma akarere ka Kayonza kataza mu myanya ya hafi mu kwesa imihigo nku’uko umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anitha abivuga. Yongeraho ko kugira ngo ako karere karusheho kuza mu myanya y’imbere bisaba uruhare rwa buri mufatanyabikorwa kandi buri mufatanyabikorwa agashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora.

 

Ku kibazo cy’amaraporo agaragaza ibikorwa bitakozwe benshi bita gutekinika, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza, Butera Jean Baptiste yasabye abafatanyabikorwa kwirinda kubeshya mu ma raporo ya bo, birinda gutekinika. Avuga ko nko mu mirenge hari abagaragaza ibyo bakoze mu maraporo, ariko wagera aho ibikorwa byakorewe ukabibura.

 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iterambere ry’akarere ka Kayonza katareba abafatanyabikorwa ba ko gusa. Avuga ko bikwiye ko habaho ubwuzuzanye hagati y’abaturage n’abafatanyabikorwa ndetse na buri wese ukorera mu karere ka Kayonza, kandi buri wese ibikorwa by’akarere akabigira ibye.

 

Abafatanyabikorwa bemeje ko hajyaho urubuga ruzajya rutangirwaho amakuru, bityo buri gikorwa gikozwe kikazajya gihita gishyirwa kuri urwo rubuga amakuru agasakara byihuse. Ibyo ngo bizafasha kwesa imihigo, dore ko ngo hari ibikorwa bifatika bikorwa ariko ntibimenyekane.

 

Uretse gushyiraho urubuga rwo guhanahaniraho amakuru, ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza n’abafatanyabikorwa bako barifuza ko n’abafatanyabikorwa bakora ibintu bisa bajya bahurizwa hamwe. Ibyo ngo bizatuma abo bafatanyabikorwa bakorera hamwe bagakora ibikorwa binibi, aho kugira ngo buri mufatanyabikorwa akore agakorwa gato bitewe n’ubushobozi bwe.

 

 

 

Internet , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers