Related Posts

Rwanda : Microsoft yashyize ku isoko telefone yo mu bwoko bwa Windows Phone 8

31 October, at 13 : 18 PM Print

Microsoft yashyize

Microsoft imaze iminsi ishyira ku isoko ibicuruzwa bishya kandi vuba vuba: bimwe muri byo ni: Windows 8, Surface, Xbox Music na SmartGlass. 

Ariko rero ngo biracyaza.

Ikinyamakuru the Seattletime.com  kuri uyu wa mbere cyatangaje ko Microsoft yashyize ku isoko telefone yo mu bwoko bwa Windows Phone 8, ikaba ije ari iya nyuma mu bwoko bwa smartphones Microsoft yarimaze imyaka ibili ikora.

Ababikurikiranira hafi baremeza ko Microsoft yakoze iyi telefone kugira ngo yongere igirirwe icyizere ku isoko rya smartphones nyuma y’aho isoko ryazo rimanutse rikajya munsi ya 4% ku isi hose.

Windows Phone 8 kandi ngo ni igikoresho ntamakemwa mu bijyanye n’isano y’imikoranire n’ibindi bikoresho bya Microsoft bitandukanye, ibyo bita mu cyongereza (devices-and-services ecosystem).

Umushakashatsi ubikurikiranira hafi witwa Michael Gartenberg yavuze ko Microsoft iri hafi no gukora ibindi bikoresho bigezweho birimo mudasobwa nshya na telefone nshya, kandi byose bikazakorana na Windows Phone muri ubwo buryo bita (devices-and-services ecosystem).

Ni ukuvuga ko ibikoresho byose bya Microsoft bikoze ku buryo bifitanye isano ituma bibasha gukorana mu buryo bwose na Windows Phone 8, uhereye kuri Microsoft Office ugaca kuri SkyDrive ukagera kuri Xbox.

 

 

News , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers