Related Posts

Rwanda | NYAMAGABE: Umurongo wa terefoni utishyurwa uri gutanga umusaruro.

10 October, at 07 : 59 AM Print

Guhera mu kwezi kwa cyenda muri uyu mwaka wa 2012, mu karere ka Nyamagabe hashyizweho umurongo wa terefoni utishyurwa, mu rwego rwo kwegereza serivisi abaturage batabasha kugera ku karere kuzisaba cyangwa se bakahagera bigoranye, ndetse n’abandi batabashaga guhamagara kuri nimero z’abakozi runaka bashaka ngo bagaragaze ibibazo byabo, batange ibitekerezo cyangwa ibyifuzo.

Urubuga rwa interineti rw’akarere ka Nyamagabe rwerekana ko uwo murongo utishyurwa washyizweho n’Akarere ka Nyamagabe ari wo 3201 ukora amasaha yose, umuturage akaba yahamagara ku karere akakirwa.

Amakuru agaragara kuri uru rubuga atangaza ko kuva uwo murongo wajyaho, hari ibibazo byakemuye ku baturage bazaga ku karere gushaka service, kuko ubu umuturage abanza kubaza niba uwo aje gushaka ahari bityo yasanga adahari ntavunikire ubusa, cyangwa se akabasha no kubaza ikibazo cye akaba yanahabwa igisubizo adataye igihe cye akora ururendo.

Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bukangurira abaturage gukoresha uwo murongo mu nama zinyuranye bugirana n’abaturage kuko umuntu uhamagara atishyuzwa amafaranga, ariko n none bagasabwa kuwukoresha mu gihe cya ngombwa.

 

Community , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers