Related Posts

Rwanda | Nyamirama: Abakuru b’imidugudu bahawe telefoni zizabafasha kunoza akazi kabo

10 October, at 08 : 50 AM Print

Rwanda | Nyamirama AbakuruAbakuru b’imidugudu yo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bahawe telefoni zizabafasha kurushaho kunoza akazi kabo. Hari abakuru b’imidugudu batatangiraga amakuru igihe cyane cyane ay’umutekano.

Ibyo ngo byaterwaga n’uko bamwe batagira telefoni, n’abazifite bakabura amafaranga yo kugura ikarita yo guhamagara kugira ngo batange ayo makuru nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Bizimana Claude abivuga.

Uretse abakuru b’imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari na bo bahawe izo telefoni. Bazazikoresha mu gihe cy’amezi abiri batishyura, nyuma y’aho ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirama bukazajya bushaka uburyo bwafasha abo bayobozi kubona ikarita yo guhamagara hifashishijwe inyungu ziva mu mafaranga y’ubudehe.

Abakuru b’imidugudu bavuze ko izo telefoni zizaborohereza mu kazi ka bo. Bavuga ko hari igihe baburaga uko batanga raporo y’ibibera mu midugudu ya bo, amakuru akarinda agera ku rwego rw’akarere umukuru w’umudugudu atarayatanga, bikaba byamuviramo gufatwa nk’ikigwari kandi ari uko yabuze uburyo bwo gutanga ayo makuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa yabwiye abo bakuru b’imidugudu ko badafite inshingano yo gutanga raporo y’ibyabereye mu midugudu ya bo ku bayobozi gusa, abasaba ko bajya banahamagara umuturage wababipye kuko ashobora kuba abipa akeneye ubufasha buturutse ku mukuru w’umudugudu.

Izo telefoni zabonetse ku bw’amasezerano umurenge wa Nyamirama wagiranye n’ikigo cy’itumanaho cya Tigo.

 

 

Mobile , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers