Related Posts

Rwanda : Samsung izafasha u Rwanda guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga

31 October, at 10 : 10 AM Print

U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga  Jean Philbert Nsengimana rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda rwa Samsung ruzwi gukora ibikorersha by’ikoranabuhanga n’itumanaho.

inkunga ya Samsung mu gukorana n’u Rwanda izateza imbere uburezi, ubuzima, mu miyoborere, mu kwihutisha serivise hamwe no guhanga imirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, nubwo ubu bufatanye buzatuma ibikoresho by’ikoranabuhanga byiyongera mu Rwanda bigakoreshwa mu iterambere no kwihutisha serivise.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana washyize umukono ku masezerano taliki ya 24/10/2012 akaba avuga ko ubufatanye na Samsung ari intambwe ya mbere mu kugira icyizere ko igihugu gishobora kubona ibisubizo by’ibibazo gifite mu kugera ku iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga.

U Rwanda na Samsung bikaba bizafatanya kwigisha abanyarwanda kwicyemurira ibibazo by’ingufu no gukoresha itumanaho ryihuse rya internet hamwe n’ingufu z’amashanyarazi.

Amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rwasinye na Samusung rukaba rwarayasinye n’ishami electronics, akazibanda mu iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga mu gufasha igihugu kugera kucyemezo cyihaye.

   

 

 

News , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers