Related Posts

Rwanda : Abatuye mu mujyi wa Byumba babonye aho bigira ikoranabuhanga

28 November, at 10 : 44 AM Print

Rwanda : Abatuye mu mujyi wa

Aho bigishiriza ikoranabuhanga

N’ubwo mu Karere ka Gicumbi hataragera ibigo byigenga byigisha ikoranabuhanga, ubu abatuye mu mujyi wa Byumba no mu nkengero zawo barishimirako bamaze kubona aho bazajya bigira ibijyanye n’ ikoranabuhanga kuri mudasobwa.

Nk’uko bitangazwa na rumwe murubyiruko rwo muri ako karere ruvuga ko ubu babonye Tele-centre bazajya bigiramo mudasobwa n’ikoranabuhanga mu mujyi wa byumba kuburyo ntamuntu uzajya ujya gusaba akazi ngo atsindwe n’ikizanini cyo kumenya gukoresha mudasobwa.

Nkundimana Felicien yarangije amashuri yisumbuye akaba ari n’umurezi ku kigo cy’amashuri abanza ya kajyeyo, avuga ko aza kwihugura mudasobwa kuri iyo Telecentre.

Ati “ Byakunze kugaragara ko aba barezi bagira ikibazo cyo kwibagirwa ibyo bigishijwe kuko nyuma yo kwigishwa batabona mudasobwa zo gukomeza kwihuguriraho maze ibyo bize bikibagirana ndetse n’abafite gahunda yo kwigisha ikoranabuhanga bikaba ngombwa ko bigisha bakoresheje ibitabo gusa”.

Ibi rero bikaba bijya ngo bituma abana bigisha batabasha kumva neza ibyo bigishwa kuko ntaho babona babishyirira mu bikorwa.

Amashanyarazi nayo yakunze kuba kimwe mu mpamvu zimwe nazimwe zagiye zidindiza ibikorwa nk’iki nk’uko bitangazwa na Kagabo Fred umukozi muriyo Telecentre.

Iyi Telecentre igeze ku rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zose cyane cyane urubyiruku ndetse n’undi wese washaka kwiga mudasobwa ko iyi Telecentre izabafasha kumenya ibijyanye no guhugura abarezi mu biruhuko ku bijyanye n’ikoreshwa rya mudasobwa n’ikoranabuhanga muri rusange.

Equipment , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers