Related Posts

Rwanda : Akarere ka Rwamagana kashyikirijwe mudasobwa zo gushyingura inyandiko zo mu buyobozi

16 November, at 18 : 10 PM Print

Akarere ka Rwamagana kashyikirijwe mudasobwa

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana (ibumoso) n’umukozi ushinzwe irangamimerere (uwambaye ikoti) bashyikirizwa mudasobwa n’umuyobozi (uwambaye amadarubindi hagati) muri NISR

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibera mu Rwanda NISR, National Institute of Statistics of Rwanda, cyashyikirije Imirenge 14 y’Akarere ka Rwamagana mudasobwa zizafasha abashinze irangamimerere kujya bakira kandi bakabika ku buryo bunoze imibare ikenewe mu kumenya uko abaturage babayeho, uko biyongera n’irangamimerere ryabo hagamijwe kumenya ibyo leta ikwiye kwitaho mu gutegurira abaturage imbere heza.

Mukanyonga Appoline ushinzwe gukurikirana ubwiyongere bw’abaturage muri NISR yavuze ko izo mudasobwa zizakoreshwa mu gukusanya no gusesengura ku buryo buhoraho impinduka za buri munsi mu buzima bw’igihugu hagendewe ku mpinduka mu mibare n’irangamimerere ry’abaturage ba buri Murenge.

Uyu muyobozi avuga ko mu igenamigambi iryo ariryo ryose, hagenderwa ku mibare n’irangamimerere ry’abaturage ngo hategurwe ibikenewe mu buzima, mu burezi, mu kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.

Madamu Mukanyonga ati “izi mudasobwa nizikoreshwa neza, abategura igenamigambi ry’igihugu bazabona imibare ifatika ishingiye ku irangamimerere ry’abaturage maze bategure imiti n’inkingo bikenewe mu myaka iri imbere, hamenyekane umubare w’amashuri akenewe n’abarimu, kugera ndetse no ku gutegura amashyamba igihugu gikeneye kugira ngo abagituye bazagire aho batashya, aho batemberera n’aho bakura umwuka mwiza bahumeka.

Akarere ka Rwamagana kashyikirijwe mudasobwa
Umuyobozi muri NISR n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana basinya amasezerano y’impano za mudasobwa n’uko zizakoreshwa

Amasezerano Akarere ka Rwamagana kasinyanye na NISR y’uko izi mudasobwa zizakoreshwa ateganya ko zizakoreshwa mu gukusanya imibare igenewe ikusanyamibare no kunoza akazi mu nyungu z’uburezi, ubuzima bw’abaturage, ubuhinzi n’ubworozi n’amashyamba mu Karere.

Ibi ngo nibikusanywa neza bizafasha NISR kugira ikusanyamibare rinoze, bityo nirisesengurwa neza rizafashe gukora igenamigambi ribereye igihugu. Izi mudasobwa ziri no gutangwa mu Mirenge yose y’u Rwanda, NISR ikaba ivuga ko bizatuma u Rwanda rugira imibare rukeneye kugenderaho mu guteganya imbere heza.

 

 

Equipment , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers