Related Posts

Rwanda | Bugesera : Mudasobwa bahawe baremeza ko zizabafasha kubika amakuru

14 November, at 14 : 28 PM Print

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ashyikirizwa mudasobwa aho hari mu murenge wa Ntarama

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyashyikirije mudasobwa zizafasha abayobozi b’imirenge bungirije bashinzwe irangamimerere bo mu mirenge 12 kuri 15 igize Akarere ka Bugesera, abazihawe baremeza ko zizabafasha mu kubika no gukusanya amakuru ajyanye n’ibarurishamibare

Murangwa Yusufu , umuyobozi wa NISR yagarutse cyane ku kamaro ko kugira imibare ihamye y’abaturage na buri kimwe cyose kibera mu gihugu, avuga ko byorohereza igihugu gutegura ejo hazaza kuko kiba kizi neza ingano y’abo gitegurira.

Yagize ati “ mu bitaro n’amavuriro byo mu Rwanda hari ikibazo cyo kwakira abantu barengeje ubushobozi bw’ibitaro kubera ko mu myaka nka 30 ishize Leta itigeze ishyira ingufu mu kumenya umubare nyawo w’abaturage”.

Izi mudasobwa tubahaye twashyizemo amaporogaramu (softwares) azajya abikwamo ibijyanye n’ubuzima, uburezi, abapfuye n’abavutse n’ibindi. Mu gihe gito turaziha na modems kugira ngo ibyo muzajya mushyira muri izo porogaramu bijye bihita bitugeraho natwe dusohore imibare yihuse nk’uko Murangwa abivuga.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare avuga ko bitarenze iki cyumweru imirenge yose igize igihugu izaba ibonye mudasobwa, hazakurikireho guhugura abakozi kugira ngo iri barura ry’ibanze rikorwa n’inzego z’ubutegetsi rirusheho kujya ryihuta.

Imyaka itatu ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyihaye ko iyi gahunda igomba kuba irimo gushyirwa mu bikorwa neza, nibiramuka bikunze u Rwanda ruzaba rubaye urwa kane, nyuma ya Afurika y’Epfo, Misiri na Tuniziya.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yashimangiye ko izi mudasobwa zizafatwa neza kuko zifite akamaro gakomeye cyane kandi avuga ko imirenge itazabyifasha yonyine ahubwo izongererwa umukozi ukora bubyizi uzajya ufasha kwinjizamo izo nyandiko, akazajya yishyurwa na NISR.

Ati “Ubundi hari amabarura yakorwaga mu myaka itanu ariko ugasanga nta kintu kini afasha mw’igenamigambi. Ubusanzwe inyandiko (datas) zabaga zibitse bitatanye ariko ubu byose bigiye kujya biba biri hamwe harimo n’amaporogaramu azajya afasha kubihuza.”

Ku mirenge yindi itatu nayo isigaye ngo bidatinze nabo bazashakirwa mudasobwa mu maguru mashya kugirango nabo batazasigara inyuma.

 

 

Equipment , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers