Related Posts

Rwanda | Gatsibo: imirenge 10 yahawe mudasobwa mu rwego rwo kunoza serivisi y’ibarurishamibare

19 November, at 11 : 32 AM Print

GatsiboKuri uyu wa kane tariki 15 ugushyingo,2012 ikigo cy’ibarurishamibare cyatanze mudasobwa 10. Izi mudasobwa zikaba zahawe abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge 10 y’akarere ka Gatsibo.

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ngo izi mudasobwa zitanzwe mu rwego rwo gufasha ikusanyamibare ijyanye n’ibitabo by’ubuyobozi.

Ubwo twaganiraga n’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga rya za mudasobwa mu karere Fideli Niyishobora, yadutangarije ko izi mudasobwa ziziye igihe, yagize ati”ubusanzwe izindi serivisi zitangwa hano mu karere zose zikoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa, mu biro by’irangamimerere niho honyine harihasigaye ibibazo byo gutanga serivisi itihuse kubera ikibazo cya mudasobwa zidahagije, ubu twizeyeko bikemutse”.

By’umwihariko, imibare izibandwaho ikaba ari ijyanye n’irangamimerere, uburezi, ubuzima n’ubuhinzi bw’abaturage, ariko hakaba hazabaho no gushaka izindi nzego zakorwamo ibarurishamibare, hagendewe ku bufatanye n’ubwumvikane bw’iki Kigo n’akarere, n’imirenge.

Ubusanzwe akarere ka Gatsibo kagizwe n’Imirenge 14, ine muriyo ikaba yarisanzwe itanga serivisi ikoresheje mudasobwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gitangaza ko cyashyize ingufu mu guteza imbere ikusanyamibare ku buryo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2013-2014 giteganya gushyiraho umukozi ku rwego rwa buri murenge uzaba ushinzwe ibikorwa by’ikusanyamibare.

 

 

 

 

Equipment , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers