Related Posts

Rwanda | Gitovu: Nta “rezo” ya telefone iharangwa n’ubwo hari umuriro w’amashanyarazi

1 November, at 14 : 42 PM Print

Nta “rezo” ya telefone iharangwa

Abaturage bo mu murenge wa Gitovu, mu karere ka Burera baratangaza ko bishimira kuba baragejejwe ho umuriro w’amashanyarazi ariko bakavuga ko basigaranye ikibazo cyo kuba badafite “rezo”( network)  ya telefone bigatuma itumanaho ryabo ridindira.

Abo baturage batangaza ko iyo umuntu ashaka guhamagara ajya ahirengeye kugira ngo abashe kubona “rezo”. Birababangamiye kuko batabasha kuvugana n’inshuti n’abandimwe uko babyifuza nk’uko Habakwizera Henri abitangaza.

Agira ati “…ku matelefone nta “rezo” ziboneka cyane, ntazo rwose,…nyine hari amatelefone  abazi nko gukonsoma (gutwara) “amarezo” kuburyo wenda yayikonsoma…gushaka rezo bigusaba ngo ujye ahantu hari akanunga rwose hirengeye”.

Umurenge wa Gitovu ugizwe ahanini n’imisozi miremire n’ibikombe. Santere ya Gitovu, ikomeye muri uwo murenge iri munsi y’imisozi. Muri iyo santere hari ikigo cy’amashuri, niho hubatse ibiro by’uwo murenge, kandi hanakorerwa ubucuruzi butandukanye. Ariko nta rezo ya telefone iharangwa.

Basaba amasosiyete y’itumanaho mu Rwanda kubakura mu bwigunge bw’itumanaho nabo bakajya babasha guhamagara no guhamagarwa byoroshye. Bashyira umuriro mu matelefone yabo ariko ntibabashe guhamagara cyangwa guhamagarwa nk’uko Rwambonera Fidele abivuga.

Habumuremyi Evariste, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gitovu avuga ko ikibazo cya “rezo” mu murenge ayobora gihari kuburyo nawe iyo ashaka guhamagara ajya ahirengeye. Ariko ngo icyo kibazo barakigaragaje.

Agira ati “twakoze ubuvugizi mu masosiyete y’itumanaho, abo twabashije kugera ho ni MTN, hanyuma nabo baraza basanga ibyo tuvuga aribyo, batwemerera ko bagiye kureba uko bakora kuburyo icyo kibazo gikemuka…”

Akomeza avuga ko abakozi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda baje gusura umurenge wa Gitovu muri Kanama 2012 bafite n’ibyuma bipima amarezo. Nabo basanze muri uwo murenge nta rezo ihagije ihari bafata umwanzuro wo kubaka umunara uyisakaza kuko nta wundi wari uri hafi y’uwo murenge kuburyo bawongerera ingufu nk’uko abisobanura.

Abo bakozi ba MTN Rwanda bemereye ubuyobozi bw’uwo murenge ko imirimo yo kubaka umunara izatangira muri Mutarama 2013 nk’uko Habumuremyi yabidutangarije.

Umurenge wa Gitovu ufite abaturage bagera ku bihumbi 10 n’abaturage 415. Abenshi muri abo baturage bafite telefone igendanwa. Abenshi muri bo kandi bakoresha itumanaho rya MTN Rwanda.

Kubera ko ariko nta “rezo” ya telefone irangwa muri ako gace bituma abo baturage batabyaza umusaruro telefone zabo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kimaze iminsi gifatiye ibihano sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ndetse inasaba sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda kunoza imikorere kuko izi sosiyete zombi zagaragawe ho gutanga serivisi mbi ku bafatabuguzi bazo mu igenzura ryakozwe.

 

 

Network , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers