Related Posts

Rwanda | KARONGI: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 28 bahuguwe muri ICT bahabwa na mudasobwa zigendanwa

16 November, at 18 : 56 PM Print

KARONGI: Abanyamabanga Nshingwabikorw

Ba gitifu b’utugari mu karere ka Karongi bahawe laptop

zo mu bwoko bwa hp

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 28 two mu mirenge itandukanye y’akarere ka Karongi bari bamaze iminsi itatu bari mu mahugurwa y’ikoranabuhanga (ICT) bayashoje kuri uyu wa gatatu tariki 14/11/2012 banahabwa mudasobwa zigendanwa (laptops) zo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Abahuguwe muri iyi minsi itatu ishize ni 28 bahugurirwaga gukoresha mudasobwa mu mirimo yabo ya buri munsi nko gukusanya amakuru menshi icyarimwe (data)  muri mudasobwa, kuyageraho no kuyakoresha mu buryo butandukanye kandi bwihuse.

twaganiriye na Turihokubwayo Themistocles, gitifu w’akagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura, ayitangariza ko bari basanzwe bakoresha ikaramu n’impapuro ariko ugasanga bibavuna cyane. Nyuma yo guhugurwa no guhabwa mudasobwa ngo akazi kagiye koroha kandi kajye gakorwa vuba, nk’uko akomeza abisobanura:

“Twajyaga dukenera gukusanya data tuba dukeneye mu tugari tukazibika ku mpapuro, ariko ubu noneho bizatworohera kuko tuzajya tubyandika muri mudasobwa tubashe kubigeraho vuga igihe tugiye kugira ibyo twongeramo, kimwe no gukora za raporo zirimo imibare, byose bigiye koroha kandi ibyo tuzajya twandika bizajya biba bibitse ahantu hizewe”

Aya mahugurwa yaberaga mu murenge wa Rubengera yateguwe n’akarere ka Karongi. Cyari icyiciro cya kabili, icyambere cyabaye umwaka ushize. Biteganyijwe ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose twa Karongi uko ari 84 bazaca muri aya mahugurwa kandi bagahabwa na mudasobwa.

 

 

News , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers