Related Posts

Rwanda | Kayonza: Abashinzwe irangamimerere mu mirenge bahawe mudasobwa zo kubafasha kunoza akazi ka bo

15 November, at 18 : 18 PM Print

Abashinzwe irangamimerere mu mirenge bahawe

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyahaye mudasobwa abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge y’akarere ka Kayonza kugira ngo barusheho kunoza neza akazi ka bo.

Izo mudasobwa ngo zizafasha abo bakozi kunoza no kunonosora akazi ka bo ka buri munsi. Ibyo ngo bizafasha ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare guhuriza hamwe imibare ikusanywa mu bitabo by’ubuyobozi mu nzego z’ibanze cyane cyane ku rwego rw’umurenge.

Iyo mibare ngo izaba iri mu rwego rw’uburezi, urw’ubuzima, urw’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba nk’uko Patrick Nshimiyimana ushinzwe guteza imbere imibare y’irangamimerere mu nzego z’ibanze mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Ibyo ngo biri muri gahunda yo kunoza imibare ifatirwa muri izo nzego, kugira ngo ibe imwe mu masoko y’imibare ikoreshwa mu igenamigambi yaba ku rwego rw’akarere n’urw’igihugu.

Ubusanzwe abashinzwe irangamimerere mu mirenge ngo babikaga imibare mu buryo butagezweho kuko bayandikaga mu bitabo. Ibyo ngo byatumaga abashinzwe irangamimerere mu mirenge batanga amakuru atariyo, cyane cyane igihe basabwa raporo batabonye umwanya wo gusubiramo neza mu bitabo byose bafitemo amakuru nk’uko Murora Suzanie ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ruramira abivuga.

Uretse gutanga amakuru atariyo, ngo hari n’imbogamizi y’uko amwe mu makuru aba ashobora gutakara kuko aba abitse mu buryo butizewe neza.

Izo mudasobwa ngo zizafasha abashinzwe irangamimerere kurushaho kunoza akazi ka bo. Banavuga ko bizabagabayiriza umwanya batakazaga bajyana amaraporo aho akenewe, kuko noneho bazajya bayohereza bakoresheje interineti.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ngo kinafite gahunda yo guha umuyoboro wa interineti abashinzwe irangamimerere mu mirenge kugira ngo bajye batanga amaraporo ya bo ku buryo bwihuse kandi badatakaje umwanya munini.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kiri gukorana n’ibindi bigo n’imishinga birimo na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umushinga w’indangamuntu muri iyo gahunda yo guha mudasobwa abakozi bashinzwe irangamimerere ku mirenge.

 

 

Equipment , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers