Related Posts

Rwanda : MYICT iri gutegura gahunda yo kworohoreza abaturage ngo babashe kugura terefoni zigendanwa.

8 November, at 10 : 02 AM Print

MYICT iri gutegura gahundaMinisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi iratangaza ko iri muri gahunda yo gukorana n’inzego zitandukanye ngo ibashe kwegereza terefoni zigendanwa abaturage kandi ku giciro gito ku buryo buri wese yaba afite ubushobozi bwo kuyigura.

Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze, Nsengimana Jean Philbert atangaza ko iyi gahunda yiswe viziyo igamije kugeza ikoranabuhanga ku bantu benshi mu Rwanda. Yatangaje ko hari ibintu bitandukanye basanze bibuza ikoranabuhanga kugera kuri bose harimo nk’amikoro make, uduce tutageramo umuriro n’amashanyarazi ndetse n’ahantu hatari iminara ikorana n’amaterefoni, ibi bibazo bakaba bari kubishakira umuti bafatanije n’ibigo bitandukanye.

Minisitiri Nsengimana yagize ati: “ku kibazo cya mbere cy’amikoro twashatse uburyo twashyiraho ubufatanye hagati ya sosiyete zicuruza iby’itumanaho, inganda zikora amaterefoni n’abaturage cyangwa se na guverinoma dufatanyije tukareba uko igiciro cyamanuka, umuntu aho kugira ngo ayishyurire icya rimwe akazayishyura mu gihe kirekire”.

Minisitiri Nsengimana yongeraho ko bagamije ko izi terefoni zizaba zigurwa amafaranga ibihumbi bibiri by’amanyarwanda kandi zirimo internet n’ibindi bitandukanye umuturage akenera, hanyuma bakareba uko umuntu azajya yishyura asigaye mu byiciro, haba kumukuraho amafaranga mu gihe aguze ikarita yo guhamagara cyangwa se hakigwa ubundi buryo bwo kwishyura.

Ku birebana n’amakuru avuga ko hari amaterefoni atujuje ubuziranenge azakurwa ku isoko, misitiri Nsengimana avuga ko ibi bikiri kwigwaho kandi ko badashyigikiye ko izi terefoni zikomeza gukwirakwizwa.

Avuga ko bazashyira imbaraga mu guhagarika ko hari izindi terefoni zinjira mu gihugu zitujuje ubuziranenge hanyuma izinjiye kuko zitarama zikazajya zigenda zikura ku murongo, n’iyo gahunda yo kwinjiza terefoni zujuje ubuziranenge kandi ku giciro gito ikazagira uruhare mu gutuma abatura babasha kuzigura kuko baguraga iza “pirate” kubera amikoro make.

Iyi gahunda ngo mu gihe kitarenga amezi atatu izaba yatangijwe nk’uko minisitiri Nsengimana abitangaza.

 

Mobile , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers