Related Posts

Rwanda | Nyamasheke: Imirenge itatu yahawe mudasobwa zizafasha mu ibarurishamibare

14 November, at 14 : 32 PM Print

Imirenge itatu yahawe mudasobwa zizafasha mu ibarurishamibare

Imirenge 3 yo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Ugushyingo 2012 yashyikirijwe mudasobwa 3 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu rwego rwo kuyifasha kuzamura urwego rw’ibarurishamibare.

Iyo mirenge ni Bushekeri, Macuba na Karambi yagiye ihabwa mudasobwa imwe imwe.

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ngo izi mudasobwa zitanzwe mu rwego rwo gufasha ikusanyamibare ijyanye n’ibitabo by’ubuyobozi.

By’umwihariko, imibare izibandwaho ikaba ari ijyanye n’irangamimerere, uburezi, ubuzima n’ubuhinzi bw’abaturage, ariko hakaba hazabaho no gushaka izindi nzego zakorwamo ibarurishamibare, hagendewe ku bufatanye n’ubwumvikane bw’iki Kigo n’akarere, n’imirenge.

Umuyobozi w’ibarura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Gasafari Willy atangaza ko nyuma y’uko Iki kigo gisanze urwego rw’ikusanyamibare rukiri hasi, cyashyize imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’inzego kugira ngo haboneke imibare ifatika kuko ari yo ituma Igihugu kigena igenamigambi rifatika.

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’imirenge yashyikirijwe izi mudasobwa, ngo zizagira akamaro kandi zifashe mu ikusanyamibare.

Nkerabigwi Yohani ni Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Karambi. Yatangaje ko iyi mudasobwa izamufasha gutunganya iyi mibare, dore ko mbere yari asanzwe akoresha intoki, haba mu bijyanye n’ikusanyamibare ndetse n’amaraporo ya buri munsi aba asabwa gutanga.

Imirenge 3 yo mu karere ka Nyamasheke yahawe izi mudasobwa ni iyari yasigaye mu cyiciro cya mbere, kuko indi 12 yo yari yamaze kuzihabwa. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gitangaza ko cyashyize ingufu mu guteza imbere ikusanyamibare ku buryo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2013-2014 giteganya gushyiraho umukozi ku rwego rwa buri murenge uzaba ushinzwe ibikorwa by’ikusanyamibare.

 

 

 

Equipment , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers