Related Posts

Rwanda | Rubavu: Guhagarara kwa BDC byatumye abantu basubira inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga

2 November, at 20 : 34 PM Print

Guhagarara kwa BDC byatumye abantu basubira inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga

Ibi bigo mu ntara y’iburengerazuba byarahagaze kandi byarafashaga abaturage

Abaturage bo mu ntara y’iburengerazuba bari bamenyereye gukoresha ikoranabuhanga ry’ibigo byashyizweho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB byitwa BDC cyangwa Telecentre batewe impungenge.

Ibi bigo byeguriwe abikorera kugira ngo bashobore kubikoresha ariko aho kugaragaza imikorere byavuyemo guhagarara bitewe nuko abakozi badahembwa ahandi abakozi bakihemba ibikoresho.

Bamwe mubaturage babikoresha bavuga ko guhagarara kw’ibi bigo bimaze kubasubiza inyuma mu ikoranabuhanga nyuma y’intambwe yari imaze guterwa.

Nkuko twabitangarijwe na bamwe mubaturage twasanze Mahoko ahakoreraga BDC yafunze, bavuga ko urubyiruko rwa Mahoko byarufashaga gukoresha ikoranabuhanga ndetse batangiye kwihangira imirimo no kwiga bakoresheje iyakure, bifashishije iri tumanaho ryihuta, ariko guhagarara kwa BDC byabasigiye ubwigunge.

Abaturage bavuga ko BDC zabafashije kumenya gukoresha mudasobwa n’itumanaho ryihuta rya internet, nko mu karere ka Nyabihu iki kigo kigishije abantu bagera kuri 400 gukoresha mudasobwa kandi harimo n’abahawe inyemezabumenyi mpuzamahanga bagera 180, bose  bishimira ko bizabafasha gukora akazi neza bakoresha ikoranabuhanga.

bamwe mubakozi b’iki kigo bavuga Ihagarara ry’ibi bigo ryatewe no kutishyurwa ndetse ikaba n’impamvu y’imikorere mibi igira ingaruka kubaturage bagana ibigo bya BDC mu ntara y’uburengerazuba

Abaturage batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko imikoreshereze mibi ya BDC no kudahemba abakozi bituma bimwe mubikoresho binyerezwa kuburyo leta ishobora kuzabihomberamo kandi iyi gahunda yari ifitiye akamaro abaturage mu kwihutisha ikoranabuhanga.

Ubwo twavuganaga na Pastor Gatera John ukuriye sosiyete yitwa Goodneighbor.Inc limited yahawe gucunga BDC zo mu ntara y’iburengerazuba avuga ko habayeho utubazo kubera guhererekanya ububasha hagati y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB na sosiyete ayobora.

Naho kubirebana nuko atishyura abakozi akavuga ko akibikoraho, nyamara amakuru atangwa akaba ari uko abo akoresha batigeze bagirana amasezerano, kuburyo kubambura bituma bihemba mu bikoresho bya BDC.

Zimwe munshingano za BDC zirimo kwegereza abaturage ikoranabuhanga no kuribigisha, bigakuraho ikibazo kubayobozi b’imirenge bajyaga gukoresha mudasobwa i Kigali no gukoresha amaporogarame amwe batazi ariko BDC yo yabafashaga kuziga no kuzikoresha babifashijwemo na RDB yagiye yishyurira bamwe mubiga nk’abakozi ba leta.

abamaze kwigishwa ikoranabuhanga na BDC mu ntara y’iburengerazuba bagera kuri 600 nubwo hari hateganyijwe ko bagera 1200 uyu mwaka.

Abaturage bari barazegerejwe nka Nyabihu bavuga ko amafaranga bishyura bajya Musanze gushaka internet aruta kure ayo bakoreshaga kuri internet bitewe no guhagarikwa kwa BDC, naho Mahoko na Nyundo bakavuga ko hari byinshi bahombye, bagasaba leta gukurikirana ibi bigo bikongera gukora kimwe no gukurikirana ibikoresho byabo.

 

 

Infrastructure , , , , , ,

One Comment


  1. Mwaduhembeshereje nyabuna, 4 years ago Reply

    Wifuza ko wanamugabanyiriza ngo mutandukane neza nayo ntayaguhe uko bikwiriye akayaguha mu byiciro wamusaba contract ngo ari kuzihindura kandi hari abazifite, ubu ikibabaje nuko n’ abanyeshuli basigaye babishyuza kabiri muri nyabihu bdc, wabaza ntusubizwe impamvu.
    Ari abakozi ba za Bdc z’ iburengerazuba, ari abaturage, twese dukeneye kurenganurwa niba amategeko n’ ubutabera atari ibya Pasteur Gatera udatanga contract kubakozi cg ngo abahembe.


Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers