Related Posts

Rwanda | Ruhango: sms media,uburyo bugiye gufasha abatumva kumenya ibikorwa bya Leta

28 November, at 10 : 13 AM Print

Judith Mukamanzi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abagore batumva, avuga ko hagiye kwifashishwa sms media mu gufasha abatumva kumenya gahunda za Leta

Ubuyobozi bw’umuryango w’abagore bafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda, buravuga ko bugiye gutangiza gahunda ya sms media izajya ifasha abafite ubumuga bwo kutumva kujya bamenya gahunda za Leta.

Rwanda National Association of Deaf Women “Umucyo” umuryango w’abagore bafite ubumuga bwo kutumva, uvuga kugeza ubu hari ibikorwa byinshi Leta itegura ariko abafite ubumuga bwo kutumva ntibabimenye.

Bimwe mmu korwa uyu muryango wifuza ko byajya bigera no kubatumva, harimo nk’umuganda, amatora, ibikorwa by’ubuzima, n’ibindi; nk’uko bitangazwa Judith Mukamanzi umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango.

Agira ati “urabona hari igihe nka MTN cyangwa TIGO ndetse n’ibindi bigo bikomeye, iyo bishatse kumenyesha abantu ibikorwa biteganywa, byohereza ubutumwa bugufi bukagera kuri buri muntu wese ufite terefone”

Ubu buryo akaba arinabwo bugiye kwifashishwa mu gufasha abatumva kujya bamenyeshwa gahunda za Leta zitandukanye.

Judith avuga ko bifuza kuzatangirira gahunda ya sms media mu karere ka Ruhango kuko ariho hagaragara umubare munini w’abafite ubumuga bwo kutumva.

Ubu uyu muryango watangiye kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, kugirango butangire gukangurira abatumva kugana amasomero nabo bakamenya gusoma no kwandika kugirango igihe ubu butumwa bugufi buzajya bubageraho bajye bamenya kubusoma, bityo nabo bogusigara inyuma kuko ari abanyarwanda nk’abandi.

 

 

News , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers