Related Posts

Rwanda | RUSIZI: Ikigo cy’ighugu cy’ibarurishamibare cyatanze mudasobwa ku bashinzwe irangamimerere mu mirenge.

15 November, at 18 : 05 PM Print

Ikigo cy’ighugu cy’ibarurishamibare

Abashinzwe irangamimerere bo mu mirenge 3 y’akarere ka rusizi bashyikirijwe mudasobwa zizajya zibafasha gukusanya imibare, ishingiye ku buhinzi, ubworozi, uburezi n’ibindi.  Uretse kubafasha kwihutisha amakuru ajyanye n’ibarurisha mibare mu mirenge ngo bizanafasha kugabanya umubare munini w’amafaranga yatangwaga ku mabarura y’uburyo butandukanye kandi aba mu bihe bitandukanye, kuko izi mashini zizajya zifasha gukusanya amakuru yose asanzwe yandikwa mu bitabo byo mu buyobozi.

Imirenge itatu  Nzahaha, Nyakarenzo na Rwimbogo ku wa 13/11/2012, niyo yashyikirijwe mudasobwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu rwego rwo gufasha imirenge kujya bashyikiriza iki kigo imibare ya ngombwa icyenewe ku gihe kandi ku buryo bwihuse. Gasafari willy umuyobozi ushinzwe ibarura mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (statistic) ashyikiriza abashinzwe Iranga mimerere muri iyo mirenge izo mudasobwa, yavuze ko iki kigo gikenera imibare y’abaturage mu bihe bitandukanye bityo ngo izi mashini zizajya zifasha kwegeranya iyo mibare. Ibi kandi bizanafasha kugabanya umubare w’amafaranga agendera mu mabarura mato mato.

Yakira izi mudasobwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi, Ndemeye Albert yashimiye ikigo cy’ikihugu cy’ibarurishamibare ubufatanye bagirana, avuga ko izo mudasobwa bazazikoresha neza, amakuru nkenerwa akabonekera igihe kandi bakazifata neza. Ngo kuba zahawe imirenge itatu gusa ni uko ariyo yari isigaye indi 15 ikaba yaramaze kuzibona.

Kuba abashinzwe irangamimerere mu mirenge bahawe mudasobwa ngo bizabafasha cyane mu kazi kabo kuko kuba buzuzaga ibitabo by’irangamimerere n’intoki byabafataga umwanya munini kandi nyamara ngo babaga bafite n’akandi kazi kenshi bagomba gukora. Nkuko byatangajwe na Nsabimana Kazungu Alex ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nzahaha.

Izi mudasobwa zizashyikirizwa mu  mirenge yose y’u Rwanda. Izatanzwe muri  Icyi cyiciro ngo ni kubufatanye na cooperation technique Belge. Bavuye mu karere ka Rusizi abakozi b’ikigo cy’ibarurishamibare,  berekeje mu karere ka Nyamasheke na Rutsiro. Ibi ngo bizafasha ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare kujya bahorana imibare iba ikenewe mu igenamigambi n’iterambere ry’igihugu.

 

 

Equipment , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers