Related Posts

Rwanda | Rutsiro : Imirenge yahawe mudasobwa hagamijwe kwihutisha serivisi zijyanye n’ ibarurishamibare

16 November, at 18 : 56 PM Print

Rutsiro : Imirenge yahawe mudasobwa hagamijwe

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatanze mudasobwa 11 mu karere ka Rutsiro zizifashishwa mu gikorwa cyo gukusanya imibare itangwa n’inyandiko zo mu bitabo by’ubuyobozi kugira ngo imibare n’amakuru bikenewe bibashe kubonekera igihe hanyuma byifashishwe mu gukora igenamigambi rinoze.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gishaka ko uburyo bwo kubika inyandiko zo mu bitabo by’ubuyobozi burushaho kunozwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuko izo nyandiko ari soko ihoraho y’amakuru y’imibereho ya buri munsi y’abaturage itanga imibare ifatika yo gutuma igenamigambi rikorwa neza haba ku rwego rw’umurenge, akarere ndetse no ku rwego rw’igihugu. Iyi ni yo mpamvu ikigo cy’igihugu cyashatse ko iyo mibare yabikwa hifashishijwe mudasobwa kuruta kwandika ku mpapuro.  Gasafari Willy, umukozi w’ikigo cy’ibarurishamibare yakomeje asobanura ko kubika imibare bifite akamaro kanini cyane kuko nk’imihigo ndetse n’igenamigambi byose bitegurwa hifashishijwe imibare.

Bwana Gasafari mu gukomeza agaragaza akamaro k’izo mudasobwa yavuze ko kubika imibare yanditse muri mudasobwa byoroshya akazi ndetse mu gihe ikenewe ikabasha kuboneka vuba kuruta iyanditse ku mpapuro.

Ati : “ nko mu irangamimerere, ariya mafishi aba yuzuzwa ajyanye n’abavutse, nibijya muri mudasobwa bizajya byorohera umuntu ushaka icyemezo cy’amavuko, kuko bizajya bihita bigaragara muri mudasobwa kuruta kujya gushakisha urupapuro byanditseho, bityo serivisi itangwe mu buryo bwihuse, vuba kandi neza”.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, cyahisemo ko izo mudasobwa ku ikubitiro zizifashishwa mu gukusanya imibare yo mu byiciro birimo uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo n’ubworozi.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatanze mudasobwa mu mirenge yose y’akarere ka Rutsiro gifatanyije n’abaterankunga barimo ONE UN na Belgium Technical Cooperation. Ni mudasobwa zizakoreshwa n’abashinzwe irangamimerere mu mirenge mu rwego rwo kuborohereza akazi. Gusa na none kubera ko bagira akazi kenshi, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyabageneye umukozi uzatangira kubafasha guhera mu mwaka utaha w’igengo y’imari wa 2013/2014 uzatangira mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2013. Uwo mukozi azaba ashinzwe gukusanya iyo mibare akazajya ahembwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Akarere kasabwe gukurikirana imikoreshereze y’izo mudasobwa, kakaba ari na ko kazajya kazisana mu gihe haramutse hari iyangiritse.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, bwana Byukusenge Gaspard yashimiye ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kidahwema gukorana neza n’inzego z’ibanze hagamijwe kugera ku mibare ifatika kandi ikenewe kugira ngo hakorwe igenamigambi rinoze. Yaboneyeho no gusaba imirenge yazihawe kuzifata neza, ntibazibike gusa ahubwo bakazikoresha icyo baziherewe.

 

Equipment , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers