Related Posts

KARONGI: Airtel yagejeje serivisi zayo mu mujyi wa Karongi

22 December, at 10 : 31 AM Print

Airtel ni bwo yagera mu mujyi wa Karongi, ariko abantu batangiye kuyimenyera

Airtel ni bwo yagera mu mujyi wa Karongi, ariko abantu batangiye kuyimenyera

Sosiyete y’itumanaho rya telefone zigendanwa Airtel kuri uyu wa gatanu yatangiye kugurisha amakarita yayo (sim card & airtime) mu mujyi wa Karongi.

Airtel yagejeje ibikorwa by’itumanaho byayo mu Rwanda tariki ya 30-03-2012, itangirira mu mujyi wa Kigali, ariko ubu imaze kugera hafi ya hose mu Rwanda. Nk’uko bitangazwa n’abakozi barimo gucuruza amakarita yayo mu mujyi wa Karongi, uyu mujyi ni wo wari utahiwe nyuma ya Rusizi.

Ndizeye Chrispin, umunyeshuli muri KHI ishami rya Karongi, yarasanzwe akoresha airtel ari i Kigali, none ngo aranezerewe ko n’i Karongi bahagejeje umurongo.

Chrispin ni byo asobanura agira ati:

Jye icyo nyikundira nuko iyo umuntu atelefonnye airtel kuri airtel wishyura amafaranga atanu ku munota, kandi iyo uguze airtime hari amafaranga bakongereramo. Urumva rero ko ari ibintu byiza, nta mpamvu yo kugora ubuzima kuko turi muri modernization (iterambere)

Tuyishime Janvier ni umwe mu baje gucururiza amakarita ya Airtel mu mujyi wa Karongi. Yavuze ko muri rusange abantu barimo kuyitabira, cyane cyane ko nayo kimwe na Tigo yayibanjirije, irimo gutanga nimero zijya gusa n’izo umuntu asanganywe, hagahindukamo umubare umwe gusa wa gatatu.

Airtel yaje ikurikira izindi sosiyete z’itumanaho zigenga ebyiri zayibanjirije ari zo MTN Rwandacell na Tigo. Iyari isanzwe mbere ni Rwandatel ariko yaje kureka itumanaho rya telefone zigendanwa igumana gusa serivisi ya internet.

 

 

Abakozi ba airtel urabasanga hirya no hino mu mujyi wa Karongi

Basobanurira abantu uko ikora.

 

Kimwe n’izindi sosiyete z’itumanaho, Airtel nayo itanga serivisi zitandukanye zirimo guhamagara na internet, ariko kubera ko iminara yayo itarasakara hose mu Rwanda, umubare wa serivisi zayo uracyari mucye ugereranyije na MTN na Tigo.

Izi sosiyete zombi zimaze kuba ubukombe mu Rwanda ku buryo abanyarwanda bazikoresha haba mu guhamagara, internet, kubitsa no kubikiza amafaranga, kwishyura za fagitire, ndetse no kumenya amakuru ya konte muri banki.

 

News , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers