Related Posts

Rusizi: Ingamba zo gukumira ibishobora guhungabanya umutekano zakajijwe

28 December, at 10 : 00 AM Print

Ingamba zo gukumiraIbi biraragaragazwa n’inama zinyuranye zibera hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko  mu Karere ka Rusizi, aho Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar yavuze ko zigamije gukangurira buri muturage ko umutekano w’igihugu umureba ku giti cye nkuko ureba na bagenzi be, cyane cyane mu gihe dusoza umwaka wa 2012.

Zimwe muri izi nama zabereye kuri uyu wa mbere, tariki ya 24Ukuboza 2012, kuri Site eshatu, arizo Muganza, Rwimbogo na Kamembe.Muri izi nama, abayobozi b’Imidugudu yose, inkeragutabara, local defense, abashinzwe Policing, abayobozi b’utugari n’ab’umurenge.

Mu kiganiri cyatanzwe na General Major  Ngendahimana Jerome, wungirije ishinzwe Inkeragutabara  mu Rwanda, yagaragaje bimwe mu bishobora kwirindwa kurushaho  birimo; abacengezi, abajura, abacuruza n’abakoresha ibiyobya bwenge, urugomo n’ibindi. General Jerome akaba yasabye abaturage kuba maso no gutangira amakuru ku gihe ndetse bakagenzura cyane abinjira n’abasohoka, ariko anenga utubari duteza akajagari tuvanga gucuruza ibinyobwa n’urubyiniro kandi nta byangomba babisabiye. Ahatunzwe agatoki akabari mu murenge wa Kamembe.

Ku buryo bw’umwihariko, abaturiye imipaka y’u Rwanda, RD Congo n’uburundi, basabwe gufasha inzego zishinzwe umutekano kugenzura urujya n’uruza rw’abava muri ibyo bihugu cyangwa abajyayo kuko bashobora kuboneka mo abahungabanya umutekano.

Abaturage basabwe kwirinda poropagande z’umwanzi, ababibamo ashaka kubangisha ubuyobozi, ndetse ahari intege nke hagashyirwamo imbaragaza cyane cyane mu gutanga serivice nziza aha nanone abitabiriye iyi nama barimo umuyobozi w’inkeragutabara mu karere ka Rusizi Sekanyambo batangaje ko ntakinti icyaricyo cyose kizabameneramo kigamije kubuza abanyarwanda umutekano, iyinama yabereye kumasite 3 ariyo Kamembe, Muganza na Rwimbogo

 

 

News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers