Related Posts

Rwanda | Burera: CPCs zahawe telefone zo kubafasha gutanga amakuru vuba icyaha kitaraba

28 December, at 12 : 01 PM Print

Burera CPCs zahawe telefone zo kubafasha gutanga amakuru vuba icyaha kitaraba

Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba (CPCs: Community Policing Committees: CPCs) zo mu karere ka Burera zahawe telefone igendanwa kugira ngo ijye ibafasha kuba iya mbere mu gutanga amakuru vuba kandi neza mbere y’uko icyaba kiba.

Izo telefone bazihawe kuri uyu wa kane tariki ya 27/12/2012 ubwo bahabwaga amahugurwa ku kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’uw’u Rwanda muri rusange. Ayo mahugurwa bayahawe nan Polisi y’u Rwanda.

Spt Vuningoma Alexis, umuyobozi wa CPCs ku rwego rw’igihugu, watanze ayo mahugurwa, yasabye CPCs zo mu karere ka Burera gukaza umutekano bawubumbatira kandi bawubungabunga.

“Community policing” ni urwego ruhuza inzego z’umutekano n’abaturage rukorera mu mudugudu. Ishinzwe gukumira ibyaha itanga amakuru, vuba kandi mbere, kuri Polisi iri hafi cyangwa se ku bandi bashinzwe umutekano.

Spt Vuningoma avuga ko Community policing igomba gukora akazi kabo uko bikwiye haba ku manywa cyangwa nijoro kugira ngo bakumire ibyaha bitaraba.

Agira ati “umuyobozi ntabwo aryama, ntabwo aryama. Iyo waramye uba ufite ibindi bibazo uba uteje”. Yakomeje avuga ko umuyobozi wese ashinzwe kumenya amakuru y’uko abaturage ayobora biriwe ndetse n’uko baraye.

Spt Vuningoma yakomeje asaba CPCs zo mu karere ka Burera gukaza amarondo bayakora uko bikwiye, birinda uwo ariwe wese wabarema mo icyuho, bifashishije telefone bahawe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, Spt Francis Gahima asaba CPCs zo mu karere ka Burera kuba ijisho rya mugenzi wabo, bakumira ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko aricyo kiza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu karere ka Burera.

Abagize Community policing mu karere ka Burera uko ari 20 nibo bahawe telefone. Abo bose bakaba baragiye mu itorero rya CPCs zose zo mu Rwanda, ryabereye i Nkumba, muri ako karere.

Izo telefone bahawe bari barazemerewe na IGP Gasana Emmanuel, umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, ubwo yasozaga iryo torero tariki ya wabaye tariki ya 11/07/2012.

Mobile , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers