Related Posts

Rwanda | Muhanga :Ikibazo cyo kubura uburyo batanga amakuru ku mutekeno cyakemutse

29 December, at 20 : 04 PM Print

Ikibazo cyo kubura uburyoBamwe mu bashinzwe umutekano mu midugudu (Community policing),bo mu karere ka Muhanga bahawe telefoni baburaga kugirango batange amakuru arebena n’umutekano.

Aba bashinzwe umutekano baravuga ko mu busanzwe ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo ari ukubura uburyo batanga amakuru ku gihe,kubera kubura itumanaho ndetse no kwitinya.

Umutekano ni kimwe mu bintu by’ingenzi byimirijwe imbere na leta y’u Rwanda, uhereye ku muturage ku giti cye. Community policing, ni rumwe mu nzego zashyizweho zibungabunga umuteakano cyane ku nzego z’ibanze.

Imwe mu nshingano za community policing ni ugukumira ibyaha bitaraba. Aha batanga amakuru kubo bireba ku buryo babasha guhosha igishobora  guhungabanya umutekano kitaraba Niyo kandi icyaha cyabaciye mu rihumye kigahungabanya umutekano, bagomaba guhita batanga amakuru ku gihe.

Ariko ibi ntibyashobokeraga abenshi bo mu karere ka Muhanga kuko hari igihe bananirwaga gutanga amakuru ku gihe kubera kubura itumanaho.

Usibye n’iki kibazo, aba bashinzwe umutekano mu karere ka Muhanga bavuga ko bajyaga bitinya,bakanga gukoresha inama cyangwa gufata ijambo mu nama ngo basobanure ibigendanye n’umutekano. Nyuma yo gusobanukirwa n’inshingano zabo no kubona ikiborohereza muri aka kazi, bagiye guhindura imikorere maze amakuru baburaga uko batanga cyangwa bakayatanga atize ntizongere ukundi.

Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe imiyoborere myiza Gatwaza Patrick avuga ko n’ubundi bajyaga babona amakuru ariko bashaka kunoza uburyo bwo gutanga amakuru ikindi kandi banabagenera amahugurwa y’uburyo bagomba gukora.

Gatwaza avuga ko uru rwego ari rumwe muzifasha akarere n’igihugu muri rusange, kuko aribo begereye abaturage ku mudugudu kandi bakaba bazi ibiwuberamo byose, iyi akaba ariyo mpamvu baba baborohereje mu kazi bashinzwe.

N’ubwo izi telefoni bazihawe ntabwo bazeguriwe burundi,kuko igihe uwayihawe aramutse  abonye akazi ahandi,agomba kuyisigira umurenge akomokamo ikazahabwa undi uzaba umusimbuye. Commuty policing kandi izajya itanga n’amakuru arebana na ruswa ivugwa mu nzego zo hasi bifashishije izi telephone.

 

 

News , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers