Related Posts

Rwanda | Rulindo: Abahinzi iyo Bavuye mu murima bajya kwiga Mudasobwa.

12 December, at 12 : 23 PM Print

 

Kwiga ntibigombera ngo uri uyu n’uyu,ahubwo ufite ubushake wese ashobora kwiga kandi akiga ibyo yiyunvamo.

Ni muri urwo rwego bamwe mu batuye akarere ka Rulindo batangiye gahunda yo kwiga mudasobwa, mu gihe baba bavuye mu murima.

Abana,n’abakuru bose bahagurukijwe no kwiga mudasobwa, ngo kuko basanga bizabagirira umumaro.

Aba banyeshuri bavuga ko ubumenyi bazakura mu masomo biga ,buzabateza imbere mu buzima bwabo, no mu bijyanye n’ubuhinzi, ngo kuko bazajya bahinga bakoresheje ikoranabuhanga bazakura muri aya masomo.

Umwe mu babyeyi twaganiriye uza kwiga ari kumwe n’umukozi we umufasha umwana ,kandi n’umukozi akaba yiga,avuga ko bimushimisha cyane kubona agiye kugira ubumenyi kuri mudasobwa kandi nta kiguzi bamwaka.

Yagize ati”jye nkimara kumenya ko hari gahunda yo kwiga mudasobwa ku bantu bose narishimye .Ubu mba naje ndi kumwe n’umukozi wanjye, kandi nawe ariga .Turashaka kugira ubumenyi tukava mu mubare w’injiji, n’ubwo turi abahinzi. n’ubuhinzi bwacu tuzajya tubukora mu ikorana buhanga.”

Uwamahoro Velene,avuga kuba agiye kwiga mudasobwa, bigiye kumugirira akamaro mu buzima bwe.

Yagize ati”jye nunva kumenya mudasobwa bizanfasha mu buzima,kuko nimara kuyimenya hari byinshi nzajya nkora nzajya mbasaha kwandikirana na mukuru wanjye uba mu mahanga.Hari nk’igihe yansabaga gufunguza imeri ariko nkibaza uburyo nabikora ntaranabona mudasobwa bikanyobera.”

Akomeza avuga ko ubu amaze kubimenya byose na imeri ngo yarayifungije .

Umumararungu Mediatrice,umwarimu wigisha bano banyeshuri, avuga ko ari abahanga cyane ,ngo n’ubwo batarabimenya neza,  asanga bafungutse ku buryo nibabimenya bizabagirira akamaro mu buzima bwabo.

Yagize ati”urebye uburyo harimo abantu bakuze n’ukuntu bakurikira usanga bishimishije.jye ubigisha mbona bakurikira kandi bamaze kubimenya.Ubu iki ni ikiciro cya kabiri ,icya mbere cyararangije cyabonye na seritifika.Harimo abakuze,harimo urubyruko,kandi mbona bose bakurikira kimwe banabikunze.”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo,Kangwagye Justus,ubwo yasuraga aba banyeshuri aho bigira mu kigo cy’Inyange Girls school kiri mu murenge wa Rusiga    ,yababwiye ko ubumenyi bahabwa bagomba kubukoresha mu buzima bwabo.

Ngo  ntibagomba kubwicarana, ahubwo bagende babubyaze umusaruro buzabagirire akamaro ubwabo n’igihugu muri rusange.Yanababwiye ko bagomba kuzana n’abandi benshi nabo bakagira ubumenyi kuri  mudasobwa.

 

Community , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers