Related Posts

Rwanda | UBURENGERAZUBA: Telecentres nta musaruro zigitanga

18 December, at 08 : 42 AM Print

UBURENGERAZUBAHashize umwaka urenga leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo kwegurira abikorera telecentres zayo ziri hirya no hino mu gihugu, ariko nyuma y’umwaka izo mu Ntara y’iBurengerazuba hafi ya zose zirasa nk’aho ntacyo zigikora kubera kudahemba abakozi

Telecentres zo mu Burengerazuba zegukanywe n’uwikorera witwa Gatera John, ufite kampani (company) yitwa ‘Good Neighbors’. Muri icyi cyumweru dusoza abakozi barenga 10 bakora kuri telecentres zo mu turere turindwi tugize Intara bajyanye ikirego kuri station ya Police Karongi barega Gatera John ko bamaze umwaka wose badahembwa ari nayo ntandaro yo kuba nta musaruro zigitanga.

Umwe mu batekinisiye (technicians) ba ‘Good Neighbors’ witwa Karenzi Bosco avuga ko bafashe icyemezo cyo kujya kurega Gatera nyuma yo kumusaba inshuro nyinshi kubahemba ariko akanga akavunira ibiti mu matwi.

Biravugwa ko kampani ya Gatera ifitiye Karenzi ibirarane by’imishahara bigera kuri miliyoni imwe (1.000.000FRW). Kugeza ubu ariko ntiturabasha kuvugana na Gatera ngo agire icyo adutangariza kuri ibi birego.

Kuva aho leta yeguriye telecentres zayo abikorera, abaturage bakunze kwidoga kenshi ko zidakora neza henshi mu Ntara y’iBurengerazuba ariko ntibigire icyo bitanga ahubwo ugasanga zirarushaho kudatanga serivisi zishinzwe, aho ziri mu turere twose uko ari turindwi.

Mu Karere ka Karongi abaturage biyambaza café internet imwe rukumbi iri mu mujyi wa Kibuye ariko usanga nayo idahagije kubera ko ifite mudasobwa eshatu gusa. Usanga hari uruvunganzoka rw’abantu bategereje hanze kubera ko ari hato, batitaye no biciro byayo biri hejuru.

Gukoresha internet isaha imwe muri Karongi ni 600FRW, mu gihe i Kigali hari aho usanga isaha igura 200-300FRW. Serivisi ya scanner ni 500FRW, mu gihe i Kigali ari 100FRW.

Hari n’indi serivisi ya internet ya RDB ariko iri ibutamoso (mu nkengero z’umujyi) ku buryo usanga abantu benshi biyizira kuri iyo yo mu mujyi n’ubwo ihenda. Ibi rero ni ikimenyetso cy’uko isoko mu bijyanye n’itumanaho rya internet rikiri ryose muri Karongi ndetse no mu Ntara y’i Burengerazuba yose muri rusange.

 

 

Business , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers