Related Posts

KARONGI: Kuva Airtel ihageze, Tigo irarushaho kureshya abakiriya

27 January, at 10 : 47 AM Print

Tigo yateguye ibirori byo ku muhanda by’umunsi umwe (24-01-2013), byari bigamije kureshya abakiliya bashya no kugumana abo isanganywe.

Tigo yateguye ibirori byo ku muhanda by’umunsi umwe (24-01-2013), byari bigamije kureshya abakiliya bashya no kugumana abo isanganywe.

Tigo ikomeje kureshya abakiriya igabanya ibiciro bya serivisi zayo z’itumanaho no ikanatanga amafaranga y’ubuntu yo guhamagara. Umukiriya uguze sim card ya Tigo asangaho amafaranga 400FRW kandi wahamagara kuyindi mirongo itari Tigo ukagabanyirizwa 30FRW ku munota.

Ibi bibaye mu gihe indi sosiyete nshya yitwa Airtel izanye agashya ko gutanga airtime ingana n’100% z’iyo umukiriya aguze, kandi guhamagara airtel kuri airtel nabyo bikaba bisa nk’aho ari ubuntu kuko hagenda amafaranga make cyane.

Airtel Rwanda, ni ishami rya Bharti Airtel imwe mu masosiyete y’itumanaho akomeye mu Buhinde. Kuva aho igereye mu Rwanda yabaye nk’ititije yatumye MTN na Tigo zigabanya ibiciro.

Kuva Airtel yagera mu mujyi wa Kibuye mu mezi make ashize, umuntu umwe kuri batatu usanga fite sim card ya Airtel. Umukiriya umwe waganiriye n’urubuga rwa (www.itumanaho.com) yagize ati ‘life is good with airtel’ ashaka kuvuga ko ubuzima ni hamwe na airtel.

Kugeza mu Gushyingo 2012, Airtel yarimaze kugira abakiriya 184.422 kuva aho igereye mu Rwanda muri Werurwe 2012. MTN ni yo iri ku isonga n’abakiriya 3.229.672, Tigo ni iya kabili ikagira abakiriya 1.741.603.

 

 

Business English , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers