Related Posts

Rwanda : Cyanya- Abaturage barasaba ko hashyirwa umunara wa MTN waborohereza mu itumanaho

9 January, at 10 : 49 AM Print

Mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe abaturage barinubira kuba nta muyoboro wa telephone (network) wa MTN bagira aho bavuga ko iyo bagiye guhamagara rimwe na rimwe babona hajemo umunara wa VODACOM itumanaho rikoreshwa mu gihugu cya Tanzaniya.

Usanase Marie, ni umuturage utuye mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigarama avuga ko kuba batabona uburyo bworoshye bwo guhamagara bibagora kuko mu gihe baba bagiye guhamagarana hagati yabo usanga hazamo umunara wa Tanzaniya wa Vodacom bityo bigatuma batumvikana nabo baba bashaka kuvugana nabo, bakaba basaba sosiyete ya MTN kuba yabagezaho umunara mu buryo bworoshye.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga ko kuba nta munara wa MTN uboneka mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigarama bituma abaturage  batabona uburyo batumanaho mu buryo biboroheye, akaba yizeza abaturage ko agiye kubibasabira mu masosiyete ashinzwe itumanaho kugira ngo nabo bajye ku itumanaho nk’abandi baturage batuye mu karere ka Kirehe, akomeza ababwira ko agiye kubasaba bakaba bahashyira umunara wa MTN.

Ubusanzwe mu karere ka Kirehe ahantu hadakunze kuboneka network ya MTN ni mu murenge wa Mpanga ahitwa mu kagari ka Nasho aho usanga naho kubona uburyo umuntu avugana n’undi akoresheje MTN naho usanga bigoye abaturage bakaba basaba ubuyobozi bwa MTN ko bwabafasha bukahageza umunara kugira ngo itumanaho riboneke muburyo buhagije.

Network , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers