Related Posts
-
Techno Serve to train 10,000 youth
~ English, News
9 Apr, at 14 : 42 PM
-
Techno Serve igiye gufatanya na Guverinoma kwigisha ikoranabuhanga urubyiruko ibihumbi 10
~ News
6 Apr, at 16 : 30 PM
-
Ruhango: Gukoresha “Document tracking management system” bizafasha gukemura ikibazo cy’impapuro
~ English, News
6 Apr, at 16 : 25 PM
-
Abanyamabanga bo mu turere tw’amajyaruguru bagiye gukoresha porogaramu ya e-document
~ News
6 Apr, at 15 : 05 PM
-
Kirehe-Abakozi b’akarere ka Kirehe bahuguwe ku kubika impapuro bakorehsje ikoranabuhanga
~ News
2 Apr, at 09 : 07 AM
Rwanda | KARONGI: Buri Munyarwanda akwiye kwibikaho certificat ya ICT – Ministre Nsengimana Philbert
Posted by By peter at 24 January, at 16 : 32 PM Print
Ba vice mayor b’ubukungu, imari n’iterambere bo mu turere twose tw’u Rwanda bari kumwe na
Ministre Nsengimana J Philbert na Mayor w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard
Ubwo yari mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa ku ikoranabuhanga ya ba vice mayor b’ubukungu, imari n’iterambere, Ministre w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Philbert yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye kumenywa n’abanyarwanda b’ingeri zose mu nzego zose, kandi bakagira n’impamyabumenyi yaryo.
Ayo mahugurwa y’iminsi ibili yari yateguwe n’Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA, ahuza ba vice mayor b’ubukungu, imari n’iterambere b’uturere twose.
Nyuma yo gusoza amahugurwa ku mugaragaro kuwa kabili (22-01-2013), Ministre w’Urubyiruko Nsengima Philbert unafite Ikoranabuhanga mu nshingano ze, yabwiye abanyamakuru ko ba vice mayor bari bakeneye kwiga gukoresha ICT mu kazi ka buri munsi mu rwego rwo kurushaho kunoza itangwa rya serivisi zigenerwa abanyarwanda ku buryo bwihuse kandi budahenze.
Ba vice mayor banaboneyeho umwanya wo kwiga ibindi bijyanye no gukoresha imbuga nkomatanya makuru (social media) arizo: internet, facebook, twitter na sms kugira ngo barusheho kwegera abo bayobora.
Ministre Nsengimana, asanga ibi byose bidakeneye kwigwa ahubwo abantu baba bagomba guhugurirwa akamaro kabyo kugira ngo bajyane n’ibihe:
Ni ibintu bihora bihinduka kandi uko umuntu abikoresha ni ko agenda abimenyera. Ntago rero uko bihinduka ariko umuntu yagenda ahabwa amahugurwa yabyo, iyo bihinduka ubikoresha ni nako ujyana nabyo kugira ngo ujyane n’ibihe. Abahuguwe twanabasabye ko batagomba kubirebera gusa mu gutanga serivisi nziza ahubwo babirebere mu rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere igihugu haba mu burezi, ubuzima, ubuhinzi ndetse no muri business muri rusange. Twanabasabye kugira uruhare mu gukangurira abanyarwanda kwitabira kumenya ikoranabuhanga kugira ngo abanyarwanda benshi bashoboka bamenye gukoresha ikoranabuhanga.
Uwineza Claudine ni vice mayor w’ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Kamonyi akaba n’umuyobozi w’ihuriro rya bagenzi be. Avuga ko banahuguriwe ku kurushaho gukorana n’abanyamakuru mu gufasha abanyarwanda kwitabira ikoranabuhanga. Ni byo vice mayor w’ubukungu imari n’iterambere muri Kamonyi asobanura:
Ni ingingo ebyili zifite aho zihuriye uretse ko uruhande rumwe rukoresha ikoranabuhanga urundi rugakoresha ibitangamakuru nka radio, television n’ibyandika. Ibi rero bizadufasha kumenyekanisha ibyiza bya ICT mu gihugu cyose, kuko hari n’abashobora kuzajya baza kubyigira ku karere runaka cyangwa mu murenge runaka habaye igikorwa runaka, bityo abandi bakaza kukigiraho mu buryo bufatika.
Gahunda ya RALGA yo guhugura abanyarwanda muri ICT ku rwego rw’igihugu yatangiriye mu karere ka Rulindo. Intego yayo ni uguha amahirwe abanyarwanda b’ingeri zose bahereye ku rubyiruko, abakozi ba leta, abo mu nzego z’umutekano, abarimu n’abandi buri wese akaba yibitseho byibuze agaseritifika kuko azi gukoresha ikoranabuhanga.

