Related Posts

Rwanda | Ngororero: Urubyiruko rukoresha umwanya wokuruhuka rwiga ikoranabuhanga

18 January, at 13 : 23 PM Print

Rubifashijwemo n’umushinga DOT Rwanda muri gahunda ya Reach Up, urubyiruko rwo mu mujyi wa Ngororero rwiyemeje gukoresha amasaha makeya y’ikiruhuko rwiga ikoranabuhanga nk’imwe munzira zizarufasha kujijuka no gutera imbere kuburyo bwihuse.

Urwo rubyiruko ruteranira kukigo cya BDC (Business Development Center) kiri mu karere ka Ngororero babifashijwemo n’abakozi b’umushinga DOT ufasha abaturage mu kwihugura kw’ikoranabuhanga.

Dushimiyimana Olivier ukuriye ihuriro ry’urubyiruko rwiga ikoranabuhanga mu murenge wa Ngororero yadutangarije ko gahunda bafite ari uko urubyiruko rwose rubyifuza ruzajya ruvuga amasaha rwifuza kwigiraho bitewe n’umwanya babona maze bose bagahugurwa kuko ngo bigaragaza umusaruro mwiza mu bwengo no mwiterambere ry’urubyiruko.

Urubyirukorukoreshaumwanyawokuruhukarwigaikoranabuhanga

Bakurikira inyigisho ari benshi

Nkuko Olivier akomeza abivuga, ubundi urubyiruko rwapfushaga igihe cyarwo ubusa cyane cyane igihe cy’umugoroba aho wasangaga abenshi baruhuka amasaha menshi maze babakangurira kujya bigomwa mo makeya bakaza kwiga ikoranabuhanga.

Kuri ubu, urubyiruko rwose rwamaze guhabwa ayo mahugurwa rwibumbiye muri forum y’abiga ikoranabuhanga rumaze kugera kuri 750, kandi imibare ikaba ikomeje kwiyongera bitewe n’imbuto ababonye ubumenyi berera aho bakorera, haba mu mashuri cyangwa muyindi mirimo isanzwe.

Urwo rubyiruko rukaba rukomeje kwishimira gahunda ya Leta n’abafatanyabikorwa bayo mukuruhugura ku ikoranabuhanga ntakiguzi, kuko bizarufasha koroherwa no guhangana kwisoko mpuzamahanga haba mubucuruzi no mukazi gasanzwe.

 

 

Community , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers