Related Posts

Rwanda | Rulindo: abahawe certificate bize mudasobwa baravuga ko ubumenyi bahawe bagiye kububyaza umusaruro.

21 January, at 10 : 17 AM Print

Rulindo abahawe certificate bize mudasobwaRulindo abahawe certificate bize

Bamwe mu baturage batuye akarere ka Rulindo bahawe ubumenyi kuri mudasobwa, baratangaza ko izi certificate bahawe zibongereye ikizere ,ngo kuko bari bazi ko kwiga mudasobwa bisaba kuba warize amashuri yo mu rwego rwo hejuru.

Aba banyeshuri bari bamaze igihe kitari gito biga ,bakaba batangaza ko inyigisho n’ubumenyi bahawe bagiye kubibyaza umusaruro.

Abahawe certificate kandi batangaza ko kuba baragize ubushake bwo kwiga mudasobwa bituma bunva hari indi ntera bateye mu buzima bwabo bwa buri munsi.Ngo ibi bikazabafasha kurushaho kwiteza imbere bifashishije ubwo bumenyi.

Aho bantegeye Olive ni umwe bize mudasobwa bahawe na  certificate,avuga ko atari azi ko azayimenya ,ngo kuko yaje afite imyunvire iri hasi ,yo kunva ko mudasobwa yigwa n’abageze mu mashuri yo hejuru.

Ngo aho ayimenyeye akaba agiye gukoresha uko ashoboye akiyongera n’ubundi bumenyi burushijeho kugira ngo azabubyaze umusaruro.

Yagize ati”Jye nari nzi ko kwiga mudasobwa bisaba ubundi buhanga budasanzwe none nasanze ari ibintu byoroshye ,Hari abantu usanga bitinya ngo ntibayiga kandi nta kigoranye kirimo. ngiye kwiga birushijeho kugira ngo ubumenyi nzakura mu ikoranabuhanga buzangirira akamaro mu buzima bwanjye.”

Habimana Didas,ukora umurimo w’ubulokodifensi mu karere ka Rulindo ,avuga ko kwiga mudasobwa yunva bimuheshsje agaciro mu kazi ke bityo akaba agiye gushishikariza abalokodifense bagenzi be kwiga ku bumenyi bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati”ubumenyi nahawe buzatuma ngira agaciro mu kazi kanjye,ku buryo n’aho nkorera bazajya banyiyambaza nkabafasha ku mirimo imwe n’imwe ikorerwa mu biro kuri mudasobwa.ikindi ni uko nfite gahunda yo kongara ubumenyi hanyuma ngashaka akazi keza.”

Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus abivuga ,ngo nta muntu n’umwe ukwiye gutakaza amahirwe yo kwiga mudasobwa ,kuko biri mu bizatuma abatuye akarere ka Rulindo barushaho kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Aragira ati”ubumenyi mwahawe mugomba kububyaza umusaruro ku buryo muzazamura ubukungu n’ubuhanga mu miryango yanyu.Nta munyarulindo n’umwe ugomba gusigara atize ku ikoranabuhanga.”

Kuva iyi gahunda yo kwigisha abantu mudasobwa yatangira mu karere ka Rulindo,kuri ubu abarenga 500 bamaze guhabwa certificat.

News , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers