Related Posts

Gicumbi : Umurongo wa telefoni itishyurwa uzagirira abaturage akamaro

7 February, at 19 : 12 PM Print

Umurongo wa telefoni itishyurwa uzagirira abaturage akamaro

4143 niyo numero bazajya bahamagaraho

Nyuma yo kumenyeshwa umurongo wa terefone  itishyurwa 4143 abaturage b’akarere ka Gicumbi bemeza ko iyo telefoni izabafasha mu kugeza ibibazo byabo kunzego z’ubuyobozi mu buryo bworoshye.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi Munyezamu Joseph kuri uyu wa 5/2/2013 atangaza ko uwo murongo wa telefone uzafasha abaturage gutanga amakuru ajyanye na serivise bahabwa zaba nziza cyangwa mbi.

Ati “ akarere kawushyiriyeho abaturage mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane uborohereza gusiragira mu buyobozi kandi n’ibibazo batanga bikihutirwa gukemurwa.

Ibi kandi bizoroshya kumenya amakimbirane hagati mu ngo ndetse n’abantu hagati y’abo ku buryo ubuyobozi buzajya bumenya amakuru ku ikubitiro dore ko n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bose batunze telefone zigendanwa ndetse n’abaturage benshi bafite telefone bityo gutanga amakuru kuri uwo murongo utishyurwa bikaba bitazagorana.

Ndashimye Leonidas atangaza ko bishimiye uwo murongo wa terefone itishyurwa kuko uzabafasha kumenyekanisha ibibazo byabo igihe icyo aricyo cyose haba kumanywa cyangwa n’ijoro.

Aragira ati “Iki ni igikorwa cyiza rwose, aho tutagihangayikishijwe no kuba ibibazo byacu bitinda mu buyobozi”.

Uwo muturage asobanura ko mbere umuntu yajyaga amara amezi agera nko muri 2 ashaka abayobozi, akenshi kubera imirimo yabo ntubashe kubabona  ngo abagezeho ikibazo ariko ubu iyi telefoni izabafasha gudasiragira mu nzira kandi ibintu bizajya biza bitunguranye aho batuye bizaborohera gutanga amakuru.

Ndatimana Gustave we aravuga ko nyuma yo kumva abayobozi b’akarere ka Gicumbi bari kuri Radio Ishingiro bamenyekanisha uwo murongo mushya byamutangaje ariko bikanamushimisha kuko yumvise ko amakosa yakorwaga n’abayobozi b’inzego z’ibanze bazayareka.

Uyu murongo kandi uzakomeza kumenyekanishwa mu karere hose binyuze mu nama y’abaturage.

 

 

Mobile , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers