Related Posts

Ngororero: Kwangizwa kw’insinga za Fibre Optique byatumye bamwe Babura umurongo wa Internet

19 February, at 09 : 54 AM Print

Hashize igihe kigera kubyumweru 2 insinga kabuhariwe zitanga umuyoboro wa interineti mu karere ka Ngororero zangijwe mu gikorwa cyo gukora umuhanda ugana ahubwakwa inzu nshya Farumasi y’akarere ka Ngororero izakoreramo, hafi y’icyicaro cy’akarere.

Ibyo byatumye abakozi bamwe Babura internet kandi bayikenera kenshi kuburyo hari abamaze iminsi biyambaza za Modem mukazi kabo, ariko nazo rimwe na rimwe nazo zikanga gukora.

Icyakora, umuyoboro ugana munyubako nyirizina akarere gakoreraramo wongeye gukora neza ariko abakoresha umuyoboro uturuka ku karere ukomeza muyandi maserivisi nk’ahakorera ibirebana n’ubwitaganyirize bw’abakozi ndetse na RAMA ukaba utarasanwa.

Insinga zangijwe ntizirasanwa

 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gashyantare 2013, umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe ikoranabuhanga Nzigiyimana Hyacinthe akaba yadutangarije ko abakozi b’ikigo RDB (Rwanda Development Board) bageze aho uwo muyoboro wacikiye ubu ukaba uri hafi gusanwa.

Muri aka karere, umuyoboro wa Fibre Optique niwo ukoreshwa kuko wihuta, ariko hari n’abakoresha imiyoboro y’amasosiyete asanzwe atanga itumanaho ya MTN na TIGO, ikaba idakunze kwizerwa kubera gucikagurika kwayo no kugenda gahoro.

 

 

Internet , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers