Related Posts

Rulindo: Ikoranabuhanga ni ngombwa mu byo waba ukora byose

21 February, at 13 : 10 PM Print

Rulindo: Ikoranabuhanga ni ngombwa mu byo waba ukora byose

Abaturage bo mu karere ka Rulindo, kuri ubu bamaze gusobanukirwa neza ibijyanye n’ikoranabuhanga,aho usanga yaba umukecuru ,yaba umwana bose baritabiriye iryo koranabuhanga.

 

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye aka karere babashije kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga, ngo kuri ubu  bashyize imbaraga mu guhindura imyunvire ya bamwe idasobanutse ku bijyanye n’ikoranabuhanga, aho usanga bavuga ngo ni iby’abize.

Aba bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga kandi bavuga ko ushobora gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose ,bitewe n’imirimo yawe. Bakaba  bavuga ariko ko hakiri inzitizi kuri bamwe batagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi

Uwera Claudine,wabashije kwiga mudasobwa,bimugoye ngo kuko yaturukaga ahantu kure ,avuga ko kuba umuntu wese yabasha gukoresha ikoranabuhanga, kandi ngo byanamufasha mu mirimo yose yaba akora.

Akongeraho ko ngo kugira ngo ikoranabuhanga rigere kuri bose hakiri byinshi byo kubanza gukorwa birimo nko kuba ahantu hose hagera umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati”Iyo ufite ubumenyi ku ikoranabuhanga ushobora kurikoresha mu bintu byinshi,byaba mu buhinzi mu bworozi ,mu bucuruzi,buri wese mu kazi ke ashobora gukenera gukoresha ikoranabuhanga.Ariko haracyari inzitizi mu cyaro z’uko umuriro w’amashanyarazi utarabasha kutugeraho twese .”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo,Kangwagye Justus,asaba abaturage batuye aka karere ko bagomba guhagurikira kwiga ikoranabuhanga, dore ko hari n’ibigo bibigisha kugeza bamenye,kandi nta mafaranga batanze.

Yagize ati”Ikoranabuhanga ryarabegerejwe,murasabwa kurushaho kuzamura ubumenyi bwanyu mu ikoranabuhaga.Abantu mwese mufite uburenganzira bwo kwiga kandi ku buntu,bityo abatuye akarere ka Rulindo,mwese mubashe kugerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga.”

Ku bijyanye no kuba hari aho umuriro w’amashanyarazi utaragera, yabwiye abaturage bo muri aka karere ko byose birimo bikorwa mu gihe gito umuriro ukaba wabagezeho.

Uyu muyobozi akomeza ashima abaturage bo mu karere ayoboye kuba baza mu myanya ya mbere mu baturage bakoresha ikoranabuhanga cyane kurusha abandi,aho avuga ko aka karere kari ku mwanya wa mbere mu baturage batunze kandi bunva Radio.

Mu karere ka Rulindo bikaba biteganijwe ko mu myaka 3 iri imbere ikigero cy’abakoresha ikoranabuhanga ,kizaba kimaze kurenga 70%.

 

Community , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers