Related Posts

Rwanda | Kamonyi: Hatanzwe telefoni 694 zo gufasha mu ihanahana makuru

2 February, at 19 : 29 PM Print

Hatanzwe telefoni 694 zo

Mu rwego rwo korohereza abakuru b’imidugudu gutanga amakuru ku nzego zibakuriye, ubuyobozi bw’akarere bwabashyikirije telefoni 694 na SIM CARD ziri ku murongo wishyurwa n’akarere, izo telefoni zahawe abakuru  b’imidugudu n’inzego z’umutekano zikorera mu tugari.

Mu nama yahuje abayobozi b’akarere ka Kamonyi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku Karere, kuri uyu wa gatanu tariki 31/1/2013, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwahaye Telefoni zigendanwa na SIM CARD za Tigo  ziri ku murongo wishyurwa n’akarere, zizajya zikoreshwa n’abakuru b’imidugudu, ingabo, polisi n’abakuriye Inkeragutabara mu tugari; batanga amakuru ku nzego zibakuriye.

Niyonsenga Gerard, umukuru w’umudugudu wa Shaka, akagari ka Cyambwe ho mu murenge wa Musambira, avuga ko yajyaga ahura n’imbogamizi mu gutanga amakuru akoresheje telefoni asanganywe kuko atabaga afitemo amafaranga ahagije.

Ati “nko mu gihe nabaga nahyize muri telefoni yanjye ka M2U k’amafaranga 150 nakavugiragaho, amafaranga akarangira ntarangije gutanga amakuru”. Ngo kuri ubu ubwo abonye umurongo azajya atangiraho amakuru nta mbogamizi y’amafaranga azongera kugira, yiteguye kuzajya ayatangira ku gihe.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari nk’urwego rukorana cyane n’umudugudu , bishimiye igikorwa cyo guha telefoni n’umurongo w’itumanaho ku bakuru b’imidugudu; kuko ngo wasangaga guhanahana amakuru bigorana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa twaganiriye aragira ati “ n’ubundi twe kuba ku murongo twenyine ntacyo byari bitumariye kuko amakuru ava hasi mu midugudu. Wasangaga kubatelefona dukoresha telefoni zisanzwe kandi akarere kishyura umurongo”.

Ubusanzwe ku murongo wa telefoni, akarere kishyuriraga abakozi bako, kuva ku karere kugeza ku kagari. Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques akaba avuga ko guha telefoni abakuru b’imidugudu bizihutisha itumanaho hagati y’inzego zose z’ubuyobozi.

Mobile

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers