Related Posts

Burera: Abakorera mu ma-telecentres barifuza ko yashyirwa mo interineti

10 March, at 07 : 39 AM Print

Abakoresha ama-telecentres ari mu murenge wa Nemba ndetse n’uwa Rugarama, mu karere ka Burera, barasaba ubuyobozi bw’ako karere ko bwazabashyiriramo umuyoboro wa interineti kugira ngo nabo bage bamenya ibibera ku isi.

Abakoresha izo telecentres bavuga ko zibafasha cyane kuko zatumye bamenya gukoresha mudasobwa. Ariko kuba nta interineti izibamo ngo ni imbogamizi kuko bituma batabasha guhererekanya amakuru n’abo hirya no hino.

Mugisha Gilbert, umukozi w’akarere ka Burera ushinzwe ICT, avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, aricyo gishinzwe kugeza interineti mu ma-telecentre ya Nemba ndetse n’iya Rugarama.

Umukozi wo muri RDB ushinzwe icyo gikorwa atangaza ko bari muri gahunda yo kubikora ku buryo mu minsi ya vuba izo telecentres zizaba zirimo umurongo wa Interineti nk’uko Migisha abivuga.

Akomeza avuga ko kandi RDB yafashe ingero (Coordonés)  z’uko imirenge itandukanye yo mu karere ka Burera iteye kugira ngo izageze yo umurongo wa Interineti wihuta cyane wa “Fibre Optique”.

Migisha avuga ko kandi kubera ko ubwo buryo butarashoboka imirenge yose yo mu karere ka Burera bayihaye “Modem” kugira ngo nayo ikoreshe interineti.

 

Internet , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers