Related Posts

Gakenke: Mu matora y’abadepite bazakoreshwa ikoranabuhanga

21 March, at 15 : 30 PM Print

Mu matora y’abadepite bazakoreshwa ikoranabuhanga

 

 

 

 

 

 

 

 

Bizimana asobanura uburyo wakoresh ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y’itora.

 Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Amatora mu Karere ka Gakenke, André Ndahayo Bizimana avuga ko abantu bashobora  kuzareba niba bari kuri  lisiti y’ itora ndetse no kuyiyimura bakoresheje telephone na mudasobwa.

Bizimana yasobanuriye abakozi bashinzwe amatora n’ubureremboneragihugu mu mirenge  ko ubu buryo bushoboka gusa ku bantu babaruje simukadi mu rwego rwo gukumira abazikoresha nabi zikangiza lisiti y’itora.

Abantu bazakoresha terefone  bimura abandi ku rutonde rw’itora bazahanishwa igihano kuva ku kwezi kumwe kugeza ku mezi atanu n’ihazabu kuva kuri bihumbi 100 kugeza ku ibihumbi 500; nk’uko Bizimana abishimangira.

Ikigaragara, ikoranabuhanga rizagabanya umubare w’abaturage bajyaga ku kagari kwiyandikisha no kwikosoza ku lisiti y’itora n’umwanya bakoreshaga bajyayo bazawukoresha bakora ibindi bikorwa byo kwiteza imbere.

Mu mahugurwa yabaye kuri uyu wa mbere tariki 18/03/2013, basobanuriwe kandi  ko amatora y’abadepite yo muri Nzeri afite impinduka aho azatangira 7h za mugitondo bitandukanye na mbere yatangiraga saa 6h za mugitondo.

Ikindi, umubare w’abazatora abahagararira abagore mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite bagera kuri 24 worongerewe kugira ngo batorwe n’Abanyarwanda benshi. Aba badepite bazatorwa n’inzego z’abagore kuva ku mudugudu kugeza ku ntara.

Drocella Mukarushema  ukuriye site y’amatora ya Ngangi mu Murenge wa Rushashi,  yemeza ko ikoranabuhanga rizaborehereza akazi kuko bagiraga ikibazo cya bamwe mu baturage baburaga kuri lisiti y’itora bakibaza niba bariyandikishije.

Uyu mukozi w’amatora akomeza avuga ko  bizafasha abaturage kudata umwanya bajya ku kagari kureba niba bari kuri lisiti y’itora kuko bazabikorera murugo.

Hagati ya tariki 18-20 Nzeri 2013 Abanyarwanda  bemerewe gutora bazihitiramo abadepite 80 bazava mu mitwe no mu byiciro by’ihariye  bazahabahagararira mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

 

Community , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers