Related Posts

Ikoranabuhanga ni intambwe igeza ku iterambere abaturage ari nayo mpamvu bararikirwa kuryiga no kwimenyereza kurikoresha

8 March, at 09 : 51 AM Print

Abaturage b’akarere ka Nyabihu barashishikarizwa kwimenyereza gukoresha ikoranabuhanga kuko ari umusingi w’iterambere rirambye. Ibi tukaba twarabitangarijwe na Ndikubwimana Pascal, ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Nyabihu.

Ikoranabuhanga ni intambwe igeza ku iterambere abaturage ari nayo mpamvu bararikirwa kuryiga no kwimenyereza kurikoresha

Iterambere ry’ikoranabuhanga rituma habaho iterambere ry’imyumvire n’ir’ubukungu

Nk’akarere k’icyaro,usanga benshi mu baturage  badasobanukiwe n’ikoranabuhanga ndetse ubwo bamwe bigishwaga mudasobwa, akaba ari ku nshuro ya mbere bari bayikozeho nk’uko twabitangarijwe na Mukamurigo,umwe mu banyeshuri bize muri ICT Bus mu karere ka Nyabihu.

Mukamurigo  afite umugabo n’abana 4,yadutangarije ko kuva yabaho aribwo yari akoze kuri mudasobwa. Kuri we, asanga yarungutse byinshi nko kumenya kwiyandikira inyandiko akoresheje mudasobwa no kumenya kuyisohora mu mashini “impression”cyangwa kuyibikaho “saving”.

Abijyanishije n’umwuga w’ubucuruzi akora, akaba avuga ko ari kimwe mu bintu byamufasha muri  uwo mwuga kuko mudasobwa yamufasha kubika byinshi bijyanye n’imibare y’ubucuruzi bwe, bikamworohereza. Ikindi kandi biroroshye kubona amakuru umuntu akeneye yose ku isi bitewe na interineti.

Akamaro k’ikoranabuhanga muri rusange  kakaba kagarukwaho na Ndikubwimana Pascal,ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Nyabihu. Avuga ko Leta yakoze ibishoboka ngo yegereze ikoranabuhanga abaturage kuko akamaro karyo ari kanini. Hashyizweho za Business Development Centers zorohereza abaturage kugera kuri mudasobwa biboroheye .

Mu mirenge 2 y’akarere ka Nyabihu,uwa Bigogwe na Jomba hakaba haranashyizweho za SAP “Service Access Point” zizafasha abaturage  kugera kuri mudasobwa biboroheye no kubona serivise zitandukanye sijyanye n’ikoranabuhanga bitabagoye. Izi serivise zikaba ari nko kwikorera umushinga,kwandika inyandiko zamamaza ibikorwa bye  n’ibindi.

Mu karere ka Nyabihu kandi ku bufatanye bwa RDB ICT, hashyizweho ICT Bus yazengurutse imirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Nyabihu,aho bamwe  mu baturage  bagiye bigishwa ikoranabuhanga, kuko iyo ICT bus yari irimo ibyangombwa byose byo kwigisha abaturage. Bikaba byarafashije abaturage cyane nk’uko Ndayambaje Jean Luc,umwe mu baturage bayigishirijwemo yabigarutseho.
Ndikubwimana Pascal,avuga ko gushishikariza abaturage ,kwiga ,kwitabira no kwimenyereza ICT ari ingenzi kuko bizabafasha kugera kuri serivise zitandukanye batiriwe bapfusha igihe ubusa. Avuga ko umuntu ashobora kureba uko konti ye ihagaze akoresheje telephone ye,kugura umuriro n’ibindi bitandukanye,koherereza umuntu amafaranga kuri telephone cyangwa kuyabikuza n’ibindi. Iyi akaba ariyo mpamvu abaturage bashishikarizwa kwitabira ikoranabuhanga no kumva ko ribafitiye akamaro.

Iterambere ry’ikoranabuhanga ni ingenzi mu gace akariko kose kuko bene iri terambere ridasigana n’iterambere ry’ubukungu n’iry’imyumvire nk’uko bamwe mu baturage bigiye muri ICT Bus babidutangarije . Buri gace na buri wese akaba ararikirwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga,kuko azamenya byinshi atarazi kandi bikazamufasha kugera ku iterambere rirambye.

 

 

 

Community , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers