Related Posts

Kayonza: Abana bakiri bato ni bo bitabira za Cyber café cyane kurusha abakuze

28 March, at 09 : 28 AM Print

Kayonza: Abana bakiri bato ni bo bitabira za Cyber café cyane kurusha abakuzeAbana bari hagati y’imyaka 6 na 18 ni bo bitabira cyane kujya muri Cyber Café ugereranyije n’abantu bakuru bo mu mujyi wa Kayonza. Benshi mu bana bitabira ikoranabuhanga ngo baba bagiye kwandikirana no kureba amakuru anyuranye bagenzi ba bo baba bashyize ku nkuta za bo zo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Cyakora hari n’abandi baba badasobanukiwe n’ibyo kwandikirana bakajya muri Cyber café bagiye gukina imikino yo muri mudasobwa kandi bakumva bibashimishije nk’uko umwana w’imyaka itandatu witwa Nahayo Steven yabidutangarije.

Mu mujyi wa Kayonza hari Cyber café ebyiri zikora ubucuruzi, iya RDB n’iy’umuntu wikorera ku giti cye. Izo ni zo abana bakiri batoya baba babyiganiramo igihe batari ku ishuri, bakavuga ko baba bagiye kwiyibutsa ibyo biga mu isomo ry’ikoranabuhanga ku ishuri.

Abacunga izo Cyber Café zombi bemeza ko umubare w’abana bakiri bato bazitabira usumba kure uw’abantu bakuru nk’uko Ishimwe John ufite Cyber Café mu mujyi wa Kayonza abivuga. Yongeraho ko abantu bakuru bakunze kumugana baba bagiye kwandikisha ibintu kuri mudasobwa, abandi bakaba bashaka serivisi zitandukanye zirimo guohora inyandiko zo muri mudasobwa ku mpapuro (impression).

Bamwe mu babyeyi twaganiriye bavuga ko kuba abana bitabira kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga bitanga icyizere kuko bari mu murongo wa leta wo guteza imbere ikoranabuhanga.

Cyakora ngo biranakwiye kwita kuri abo bana cyane kuko bashobora kujya kuri internet bagiye kureba ibintu bibi bishobora kubangiza bakiri batoya birimo na za filimi z’urukozasoni nk’uko Murekatete Dancile wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza yabidutangarije.

Internet , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers