Related Posts

Abanyamabanga bo mu turere tw’amajyaruguru bagiye gukoresha porogaramu ya e-document

6 April, at 15 : 05 PM Print

Abanyamabanga bo mu turere tw’amajyaruguru bagiye gukoresha porogaramu ya e-document

Mu rwego rwo kugendana n’ibihe, ndetse no koroshya akazi kabo, abanyamabanga mu turere twose tugize intara y’Amajyaruguru, ngo bagiye gutangira kujya bakoresha gahunda ya e-documents, yoroshya ibijyanye no gushyingura inyandiko ndetse no guhererekanya amakuru.

Hagamijwe kunoza imikorere no kungurana ibitekerezo, abanyamabanga bo mu turere twose tugize intara y’amajyaruguru ndetse no ku ntara bahuye kuri uyu kane tariki 04/04/2013, baganira ku bijyanye no kwakira ababagana, guhererekanya amakuru, gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi.

Nk’uko byavuzwe na Niyonsenga Aime Francois Umunyamabanga wa guverineri w’intara y’Amajyaruguru, ngo ntabwo abanyamabanga aribo basigara inyuma mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu kazi, bityo ngo nk’intara bose biyemeje kugendana n’ibihe.

Ati:“Dukurikije aho igihugu kigeze cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga twasanze tutagomba guhora mu buryo bwa kera, bwo guhora umuntu yandika mu gitabo, impapuro zikabura, cyangwa se igitabo kikangirika, twiyemeza ko guhera uyu munsi dukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga”.

Helene Maniriho, umunyamabanga mu bunyamabanga rusange bw’akarere ka Rulindo, avuga ko gukorana na bagenzi babo ari intambwe ikomeye, -zatuma babasha gusangira ibitekerezo no gutera imbere mu mikorere yabo.

Kuba mu biro gusa ntidusohoke ngo tumenye uko ahandi bigenda byatumaga hari ibipfa, uko yabisanze akaba aribyo ahoramo, cyakora tubashije guhura nka rimwe mu gihembwe byatuma turushaho kunoza akazi kacu”.

Avuga kandi ko gahunda ya e-document ari kimwe mu bintu by’ingenzi batahanye, aho bagiye kwegera abashinzwe ikoranabuhanga mu turere bityo bakabafasha gusobanukirwa n’uko iyo gahunda ikora.

News , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers